Uyu mwana witwa Iranzi Olivier ni mwene Bizimana Olivier na Uwineza Emelinne, yabuze ku wa 20 Ugushyingo 2020.
Uwineza avuga ko yagiye nyuma yo guterwa ubwoba na bagenzi be ubwo yari amaze guta agatenesi bifashishaga bakina.
Ati “Twari turi mu rugo ari gukina agatenesi n’abandi bana. Kajya munsi y’umukingo agenda agiye kukazana. Agiye kukazana yicara mu byondo ndamubaza nti ko wicara hasi urifurira. Yaragiye abura agatenesi kandi kari ak’undi mwana.”
Yakomeje agira ati “Abana bamuteye ubwoba bamubwira ko ndamwica arigendera. Ikintu cyaba cyaramuteye ubwoba ni ako gatenesi. Naramutegereje ndamubura.”
Akomeza avuga ko uwo mwana ngo hari umuntu wamubonye Nyanza ya Kicukiro, akamanuka ajya i Murambi. Baramushakishije baramubura ahantu hatandukanye.
Uwo mwana ngo yagiye yambaye agashati k’igitenge n’ikabutura. Yabuze mu masaha ya saa sita z’amanywa. Uwo mwana ng0 azi amazina y’ababyeyi be ndetse n’aya murumuna we witwa Ganza D’Amour.
Umuryango wa Bizimana utuye mu mudugudu Bigo, akagari ka Nyarurama mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!