Uwihanganye wagizwe ambasaderi yashimiwe umusanzu ukomeye yatanze muri Mininfra

Yanditswe na Habimana James
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yashimye umuhate n’umurava byaranze Uwihanganye Jean de Dieu wagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, nyuma y’igihe gisaga umwaka ari umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Ushinzwe Ubwikorezi.

Ku wa 15 Nyakanga 2019 nibwo Perezida Paul yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga, barimo na Uwihanganye.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo yasezeweho n’abo bakoranaga muri Mininfra, mbere yo gutangira inshingano nshya mu mahanga.

Minisitiri Gatete yagize ati “Ndashima umuhate n’umurava byaranze ambasaderi Uwihanganye mu kazi muri iyi Minisiteri, ndamwizeza ubufasha bwa Minisiteri nk’umuryango mu mirimo mishya n’inshingano yahawe.”

Uwihanganye yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo gukomeza gukorera igihugu.

Ati “Ndashimira mu buryo bukomeye Perezida Paul Kagame wongeye kumpa amahirwe yo gukomeza gukorera igihugu, ndashimira kandi ubuyobozi n’abakozi ba Minisiteri nakoragamo uko bambaye hafi, nkabifuriza kuzagera kuri byinshi.”

Uwihanganye yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abagize Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, tariki ya 30 Kanama 2017.

Hari nyuma y’imyaka mike ari umuyobozi mu kigo gikora iby’ubwubatsi NPD, ushinzwe gutegura imishinga n’iterambere ryayo.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Iyo kaminuza yayirangijemo mu mwaka wa 2013.

Uwihanganye yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye amahirwe yo gukomeza gukorera igihugu
Minisitiri Gatete yashimye umuhate n’umurava byaranze Uwihanganye mu kazi muri iyi Minisiteri
Uwihanganye ari kumwe na Minisitiri Gatete n'Umunyanabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, Uwase Patricie, inyuma yabo hari abayobozi bakuru muri Mininfra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza