00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwasibaga ishuri bavugaga ko yagiye mu Nkotanyi - Ubuhamya bwa Sibomana wigishijwe na murumuna wa Burugumesitiri Gatete i Rwankuba

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 April 2022 saa 10:42
Yasuwe :

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscene, yavuze ko kuva mu 1990 kugeza mu 1994, Abatutsi by’umwihariko abo mu gace yari atuyemo k’iyahoze ari Komini Murambi [ubu ni mu Karere ka Gatsibo], bahuye n’akaga gakomeye kugeza ubwo n’umwana muto wasibaga ishuri bavugaga ko yagiye kwifatanya na FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yabigarutseho mu buhamya yatanze kuri uyu wa 7 Mata 2022, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, wari witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Sibomana watanze ubuhamya, yavutse mu muryango w’abana batanu akaba ariwe mukuru muri bo. Akomoka mu Kagari ka Rwankuba, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo, ari naho Gatete Jean Bapitse wari Burugumesitiri wa Komini Murambi avuka.

Yavuze ko “Twari umuryango usanzwe nk’uko indi miryango ibaho, twakuze hari inka, turagira inyana mu ijoro nk’abana bato tugakina ku kwezi n’inyenyeri.”

Sibomana avuga ko mu Ukwakira 1990, ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rutangiye, yari hirya y’urugo, icyo gihe Papa we aza kuhamukura, ariko bageze mu nzira bagenda afatwa n’abantu baramukubita.

Ati “Nari hirya y’imuhira, data aza kuhankura kugira ngo nsubire imuhira, mu nzira baramufata bamwaka indangamuntu, baramwicaza, batangira kumutera imigeri, abantu b’aho twari tuvuye baje kumuvugira baramureka turakomeza turagenda.”

Yakomeje agira ati “Tugeze mu nzira arimyoza azunguza umutwe, ati ‘aba Bahutu’ amaherezo bazatwica. Ni ubwa mbere nari numvise iryo jambo, twageze mu rugo hashize amezi make, wa mugabo navuze hejuru [Gatete] atangira gufunga no gukubita Abatutsi.”

Sibomana avuga ko icyo gihe Gatete yagiye afata abantu benshi bari abaturanyi bazwi, akavuga ko ari abo yakuye ku rugamba rwa FPR Inkotanyi, aho yabajyanaga mu kigo cya gisirikare cyari i Byumba.

Ati “Abo tuzi amazina yabo twari duturanye ni 16, hari mu 1990.”

Yavuze ko mu 1991, ubwo Interahamwe zari zimaze gutozwa, Gatete yateguye kwica Abatutsi b’i Rwankuba, aho yabamenesheje, arabasenyera bahungira i Kiziguro bamarayo ibyumweru bitatu.

Ati “Tuvuye i Kiziguro, dusubira mu rugo, ariko abantu benshi cyane cyane abakuru baragenda turasigara aho ngaho.”

Sibomana avuga ko mu ishuri icyo gihe yigishwaga na Murumuna wa Gatete, wahoraga abahagurutsa buri munsi agira ngo abare Abatutsi, ndetse arebe niba nta wasibye ishuri yagiye kwifatanya n’Inkotanyi muri urwo rugamba zari zaratangije mu Ukwakira 1990 rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ati “Hagati ya 1991 na 1994, ubuzima bwari ikigeragezo najyaga ku ishuri […] nagize ibyago byo kwigishwa na Murumuna wa Gatete, yahoraga aduhagurutsa abara Abatutsi, mu ishuri twari batandatu. Umunsi umwe nganiriza mugenzi wanjye ndamubwira nti ariko ‘mwarimu uhora utubaza ibi’ we ntabwo azi kubara kuki atabifata?”

Yakomeje agira ati “Yabaraga ku wa mbere, ku wa kabiri [….], ukumva mwarabirambiwe. Umwana mbivuze abibwira mwarimu, arankubita mbibwiye mu rugo bati ‘uzagerageze ujyeyo batazatwica. Umwana muto yasibaga ishuri bakavuga ngo yagiye mu Nkotanyi, urwo rugo bakarutera.”

Sibomana avuga ko bakomeje kubaho muri ubwo buzima, kurara mu nzu ari nk’amahirwe bagize kubera ko bagiraga uburiri mu bihuru ari naho bajyaga kwihisha bavuye ku ishuri.

Avuga ko bigeze tariki 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yari itangiye, ibintu biba bibi cyane kuko Interahamwe zabirayemo zirabica.

Ati “Ubuterahamwe muri Murambi bwari bushingiye ku muryango, hari Interahamwe z’abagabo n’abasore, hakaba Interamwete, abagore n’abakobwa hakaba n’ubwana buto nk’ubwo twanganaga, bakundaga kwita imiyugira.”

Yakomeje agira ati “Gatete we ubwe ari kumwe n’uwo bitaga Mwange wari waramusimbuye kuri Burugumesitiri wa Komini Murambi n’abandi baje kuri Segiteri Rwankuba, ni hafi y’iwacu, bakoresha inama, bahamagara Interahamwe ngo zihurire kuri segiteri, noneho mu masaha nka saa yine, ku misozi duturanye bari batangiye gutwika inzu mu masaha ya mu gitondo.”

Sibomana avuga ko we na bamwe mu bo mu muryango we barimo Mama we n’abandi barumuna be babiri, baje guhungira i Kiziguro mu Kiliziya.

Tariki ya 11 Mata 1994, abari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bagabweho igitero simusiga gikozwe n’abasirikare n’Interahamwe, bafashijwe na Gatete n’uwitwa Rwabukombe wayoboraga Komini Muvumba, abarenga ibihumbi bitatu bari aho bose barishwe, ikibazo gikomeza kuba icyo kumenya aho gushyira iyi mibiri.

Nyuma ubwo bari bagiye kubajugunya mu rwobo rwo kuri Kiliziya ya Kiziguro nibwo Sibomana yaje gutoroka ariruka bamurasa umwambi ariko ku bw’amahirwe arabacika, ari nabwo nyuma yaje gutoragurwa n’umugabo wamujyanye kumuhisha munsi y’igitanda cy’uburiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .