00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari utuye Kangondo washinje leta “gukora Jenoside” yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2022 saa 01:15
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri Shikama Jean de Dieu wahoze utuye muri Kangondo mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, washinje leta “gukora Jenoside”.

Kuri uyu wa kane nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Shikama Jean de Dieu, ukurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri.

Uyu mugabo ni umwe mu bigometse kuri gahunda ya leta yo kwimura abatuye mu manegeka mu gace kazwi nka “Bannyahe”. Yafunzwe nyuma y’amajwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abo baturage.

Saa mbili n’igice ryo kuri uyu wa Kane nibwo iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryari ritangiye. Mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo abantu bo mu muryango wa Shikama Jean de Dieu harimo umugore we n’umwana we’.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Shikama Jean de Dieu acyekwaho ibyaha bibiri by’ubugome birimo icyaha cyo gupfobya Jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ikirego cyabwo gishingiye ku majwi Shikama yifashe akayoherereza abantu batandukanye harimo abanyamakuru. Amajwi yohereje ari mu byiciro bibiri, kimwe cy’iminota icyenda n’ikindi cy’iminota 11.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Shikama Jean de Dieu yagereranije ibitagereranywa aho muri ayo majwi yifashe hari aho yagereranije Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda na Dr Léon wahamijwe ibyaha bya Jenoside kubera amagambo rutwitsi yavuye ku Kabaya mu 1992.

Shikama ngo yabishingiye ku bukangurambaga Leta yari irimo isaba abaturage batuye Kangondo na Kibiraro kwimuka ku neza, bakajya mu nzu zigezweho bubakiwe mu Busanza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta hantu Mukuralinda yavuze amagambo abiba urwango nkuko Shikama abigereranya n’ibya Mugesera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikije amagambo, uburyo bworoshye bwo gukumira ibyo Shikama yavuze ari uko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo kuko mu gihe yaba afunze atakongera kwifata amajwi abiba urwango muri rubanda.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko indi mpamvu butanga yatuma afungwa by’agateganyo ari uko bugikora iperereza ku byaha Shikama Jean de Dieu acyekwaho.

Shikama Jean de Dieu yabwiye urukiko ko nta mpavu yo kumufunga muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo kuko nta rindi perereza agikorwaho . Yavuze ko amajwi ayemera kandi impuruza yakoze yagize umumaro kuko imbaraga zakoreshejwe mu kwimura abaturage zagabanyijwe.

Me Innocent Ndihokubwayo wunganira Shikama yasabye urukiko kurekura umukira we kugira ngo ajye kwita ku muryango, anakomeze urubanza yarezemo umujyi wa Kigali ku ngurane z’imitungo afite muri Kangondo.

Me Innocent yavuze ko kugeza ubu kwa Shikama hatarasenywa kubera icyo kibazo kikiri mu manza.

Nyuma y’iburanisha ryamaze isaha imwe irenga umucamaza yapfundikiye iburanisha, avuga ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa kizafatwa kuwa 26 Nzeri 2022 Saa munani z’igicamunsi.

Shikama ashinjwa ibyaha bikomoka ku magambo yakwirakwije avuga ko Leta iri gukora Jenoside
Shikama n'umunyametegeko we baganira ku kirego mbere y'Iburanisha
Uru rubanza rwabereye kurukiko rwibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa kane

Amafoto: Nkundineza Jean Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .