Uwari Umushinjacyaha wa ICTR yagarutse ku buryo Kabuga yihishe muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Hassan Bubacar Jallow, yagarutse ku bihe byaranze ubuyobozi bwe, by’umwihariko mu rugamba rwo gushakisha Kabuga Félicien ufatwa nk’umwe mu bantu bari ku isonga mu bikorwa byo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hashize icyumweru Kabuga atawe muri yombi mu Bufaransa nyuma y’imyaka 23 ashakishwa n’ubutabera ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu bantu bashakishijwe bikomeye igihe kinini ariko agaca mu rihumye inzego z’ubutabera inshuro zitari nke.

Jallow wari Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR hagati ya 2003 na 2015, umwe mu mikoro y’ingenzi yari afite ndetse yavuye kuri ubu buyobozi adasoje, ni ukugeza imbere y’ubutabera Kabuga.

Mu kiganiro na Al Jazeera, Jallow yagarutse kuri urwo rugendo, avuga ko mu minsi ya mbere ya manda ye ari bwo ikibazo cy’ifatwa rya Kabuga cyagarutse mu madosiye yagombaga gukurikirana inshuro nyinshi.

Ati “Ni uko yari ifi nini kubera uruhare rwe mu gushinga RTLM ndetse n’uruhare rwe mu kugura no gukwirakwiza intwaro. Mu by’ukuri, yari umwe mu bantu bashakishwa cyane.”

Jallow yavuze ko hakozwe iperereza rikomeye rigamije gushakisha aho uyu mugabo yihishe ndetse no gukusanya ibimenyetso n’abatangabuhamya kugira ngo igihe yaba afashwe, ibimenyetso byose bimushinja bizabe bihari.

Ati “Igihe navaga muri ICTR, twari tugeze kure. Ikirego cyari cyarakozweho iperereza neza. Ibyaha byari byaramaze kwemezwa. Twari dufite abatangabuhamya batanze ubuhamya imbere y’umucamanza nk’uko biri mu mategeko yo kubungabunga ibimenyetso ku buryo mu gihe Kabuga yafatwa abatangabuhamya batagihari, yaba ari uko bitabye Imana cyangwa se izindi mpamvu.”

Jallow yabajijwe niba muri icyo gihe cyose yari azi aho Kabuga aherereye, avuga ko hari ibimenyetso byagaragazaga neza ko yavuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside akajya muri Kenya.

Ati “Twari dufite ibijyanye n’ingendo ze zabyemezaga. Konti za banki ze muri Kenya zarabyemezaga. Ibimenyetso byerekanaga ko yagiye muri Kenya ndetse ko yari yaremerewe visa.”

Yavuze ko Kenya yabwiye ICTR ko yavuye mu gihugu ariko uru rukiko rubimenya rutinze ahagana mu 2012. Ati “Ariko nta makuru y’aho yerekeje n’icyerekezo yagiyemo. Twakomeje kumushaka muri Kenya ndetse no mu bindi bice by’u Burayi, twamushakiye muri Afurika yo hagati”.

Yavuze ko mu 2004 hahinduwe uko iperereza rikorwa ndetse abakora iperereza bagiye muri Kenya inshuro nyinshi no mu bindi bihugu birimo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abajijwe uburyo Kabuga yageze muri Kenya, Bubacar Jallow yavuze ko yabonye viza imujyana muri Kenya mu 1994 iri mu mazina ye. Ati “Mu 1994, abenshi mu banyarwanda bakekwaho Jenoside, ntabwo batekerezaga ko ari ngombwa guhindura amazina. Abenshi bakekwa bagiye muri Kenya, twakoze iperereza i Nairobi binyuze muri Operation NAKI. Abenshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside barafashwe boherezwa i Arusha kuburanishwa. Kabuga niwe wenyine wacitse icyo gihe.”

ICTR yakoranaga na Polisi Mpuzamahanga mu gushakisha hirya no hino ku Isi aho abakekwaho uruhare muri Jenoside baba bihishe, ikifashisha n’abandi bantu babaga bari mu bihugu bakabaha amakuru y’abakekwa, ariko ngo kuko ari akazi gashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ntabwo bigeze batangazwa.

Itsinda rya ICTR ryari rishinzwe gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside ryakurikiranye abantu 93 bose bari hanze y’u Rwanda, ribasha kumenya aho baherereye usibye batandatu gusa. Kabuga ni umwe muri bo hamwe na Protais Mpiranya wari Umurinzi wa Habyarimana.

Bubacar Jallow yavuze ko igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho ku muntu uzatanga amakuru y’aho Kabuga aherereye ari igikorwa cyiza kuko gifasha ubutabera mpuzamahanga kuko abantu bakangukira kuba batanga amakuru yaganisha aho abakekwa baherereye.

Yavuze ko mu bantu 93 bakekwaho uruhare muri Jenoside bakurikiranwe na ICTR abenshi bafashwe, ndetse ko baburanishijwe barimo nk’abari abaminisitiri muri Guverinoma, abanyamakuru, abihayimana n’abandi.

Ati “Abarokotse Jenoside benshi navuganye nabo, mu gihe cyose babaga bazi ko ukekwa yaburanishijwe, ibi byarabanyuraga. Ubutabera rero ni ingenzi mu gushyira iherezo kuri aya mahano ya Jenoside, nubwo atari bwo bwonyine birumvikana.”

Jallow yavuze ko mu gihe cyose yamaze ari umushinjacyaha w’uru rukiko, hari ibihe by’ingenzi yibuka birimo nk’urugendo yagiriye i Murambi muri Gikongoro. Avuga ko ari ahantu habereye ubwicanyi ndengakamere aho abatutsi barenga ibihumbi 50 bishwe mu gihe kitarenze icyumweru kandi ariho bari bahungiye.

Yavuze ko “Ubwo nasuraga, nasuye ahantu hose habereye ubwicanyi bukomeye”, ngo icyo gihe yabonye mu amashuri amwe n’amwe imirambo y’abato n’abakuru ku buryo kuri imwe washoboraga kubona nk’aho abantu babatemye, aho amasasu yanyuze, ati “byari ibihe bibabaje”.

Yasuye kandi Kiliziya ya Nyamata naho ahabona ibintu bibabaje ariko ngo hari n’ibyiza yabonye aho abiciwe muri Jenoside batangaga imbabazi ku bantu babahemukiye.

Mu 2015, ICTR yasoje imirimo yayo nyuma y’iminsi 7700, iburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imirimo yarwo yasojwe ruburanishije abantu 93, muri bo 61 bahamijwe ibyaha, 14 bagirwa abere, abandi barajurira.

Mu bagombaga kuburanishwa n’uru rukiko, batandatu bapfuye imanza zabo zitarangiye naho icyenda mu bari bashyiriweho inyandiko zibata muri yombi, barimo Kabuga, Protais Mpiranyi na Bizimana biherutse gutangazwa ko yapfuye, rwasoje imirimo batarafatwa.

Hassan Bubacar Jallow yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR kuva mu 2003 kugera mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .