Tariki 22 Kamena mu 1994 nibwo Umuryango w’Abibumbye, ubisabwe n’u Bufaransa, wafashe umwanzuro wemerera icyo gihugu kohereza ingabo mu Rwanda muri “Operation Turquoise”.
Abafaransa bageze mu Rwanda bitwaje indege z’intambara, abasirikare 2500 n’izindi ntwaro mu mpapuro bafite intego yo guhagarika ubwicanyi, nubwo mu mabwiriza nyakuri byari ugukoma mu nkokora Ingabo za FPR Inkotanyi zashakaga kubohora igihugu zikanahagarika Jenoside, zari zokeje igitutu abasirikare ba Guverinoma yari umunywanyi w’u Bufaransa.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru La Croix cyo mu Bufaransa, Amiral Lanxade yemeye ko ubwo ingabo z’u Bufaransa zari zigiye kuza mu Rwanda, habayeho gusaba intwaro ziremereye ku buryo abanyarwanda bari mu kaga, bamwe babibonye bagakeka ko bagiye kurokoka, nyamara bya he byo kajya.
Yabanje kubazwa icyo avuga ku buhamya bwa bamwe mu bari abasirikare b’u Bufaransa, bavuga bakoze imyiteguro y’ibitero byo mu kirere hagamijwe guhangana n’ingabo zari iza FPR, nubwo uwo mugambi wasubitswe ku munota wa nyuma.
Lanxade yagize ati “Ntabwo navuga ko indege zitasabwe kuri uwo munsi. Ariko ntabwo zari izo gutera FPR no gutegura urugendo rugana i Kigali. Ku nshuro nyinshi, indege zacu z’intambara zabaga ziri mu kirere kugira ngo nibiba ngombwa zifashe abasirikare bacu bari ku butaka. Gusa ntabwo byigeze biba.”
Bamubajije uburyo cyari igikorwa cy’ubutabazi, maze igisirikare kikitabaza n’indege z’intambara zirimo Jaguar 4, Mirage F1 enye na Mirage F1CR enye.
Mu bisa no kwivuguruza, Laxande yasubije ko bitewe n’uburyo ibintu mu Rwanda byari bimeze, bashidikanyaga ku buryo FPR yari yatangije urugamba rwo guhagarika Jenoside, yari kwakira ibikorwa byabo.
Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu ubwo nagenaga ibizaba bigize izo ngabo, nashatsemo n’indege z’intambara zo kuturengera igihe batugabaho ibitero. Muri icyo gihe twumvaga ko ari FPR yarashe indege ya Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana. Twari tuzi ko yanakoraga ubwicanyi ku basivili b’Abahutu.”
Yakomeje agira ati “Hari amahitamo atatu; Kugira igikorwa duhereye muri Kigali, mu Burundi cyangwa Zaïre. Kigali yo yahise ivanwamo kuko byari kudushyira hagati mu isibaniro ry’urugamba. Goma, cyangwa Zaïre, yatugaragariye nk’amahitamo aruta andi.”
Izi ngabo zatangiriye ibikorwa mu gice kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu zahoze ari Perefegitura za Cyangugu, Gikongoro na Kibuye.
Iyi ngingo yo kuvuga ko bakekaga ko FPR ari yo yarashe indege ya Habyarimana, yakozweho amaperereza y’urudaca, ndetse mu Ukuboza 2017 u Bufaransa bwahagaritse irindi kuri iyo ndege yarashwe ku wa 6 Mata 1994, bigakunda kwemezwa ko yarashwe n’abahezanguni b’Abahutu bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.
Mu buhamya harimo n’ubwa Guillaume Ancel wari Lieutenant-Colonel mu Ngabo z’u Bufaransa ndetse wari muri Operation Turquoise, akaba n’umuhanga mu gukoresha missiles zirimo na SAM 16 zakoreshejwe mu kurasa Habyarimana.
Uyu Mufaransa yagize ati “Kuri njye urujijo rwo kwibaza abarashe indege ntirubaho, barashe baturutse mu kigo cyabo. Hari mu kigo cy’abahezanguni b’abahutu."
Bigambye ko abicanyi bahagaritse kwica bakibabona
Nk’uko baturutse mu bice bya Goma, Abafaransa bafashije abateguye bakanakora jenoside guhungira muri Congo, banabafasha kwisuganya ngo basubire ku butegetsi nubwo byabananiye.
Amiral Lanxade yavuze ko kuba batarataye muri yombi abo bari basize bakoze Jenoside, ngo ari uko Umuryango w’Abibumbye utigeze ubibasaba.
Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye ntabwo wigeze ubidusaba. Akanama gashinzwe umutekano kari kaduhaye inshingano yo guhagarika ubwicanyi. Ni cyo cyabaye mu kutwohereza. Inshingano yacu yari ukurengera ubuzima bw’abasivili, ntabwo yari ugufata abicanyi. Ubwicanyi bwahagaze kubera ko twari twoherejwe. Abicanyi bahagaritse kwica bakitubona.”
Nyamara ubuhamya bw’abarokokeye mu Bisesero nka kamwe mu duce twagenzurwaga n’izo ngabo, busobanura ko Abafaransa bari bafite umugambi wo gufasha Guverinoma yakoze Jenoside gutsemba abatutsi no kuyiharurira inzira ngo ibashe guhunga ingabo za FPR-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside.
Bavuga ko batakambiye ingabo z’u Bufaransa ngo zibakure mu maboko y’interahamwe n’abasirikare bari bamaze kubicamo abarenga ibihumbi 40, zigaterera agati mu ryinyo zikabatererana, kugeza ubwo abandi barenga 4000 bishwe mu minsi itatu gusa.
Amiral Lanxade yabajijwe impamvu igitinyiro avuga cyahagaritse abicanyi kitabayeho mu Bisesero.
Ati “Byari mu ntangiro za Opération Turquoise, ubwo twari tugitangira ibikorwa. Tumaze guhamya ibirindiro, nta bwicanyi bwongeye kuba mu gace twagenzuraga”.
Uyu mugabo yavuze ko ngo Mitterrand yafataga Habyarimana nk’urukuta rukingirije ibibazo, batekereza kumushyigikira ariko bakamusaba kwimakaza demokarasi. Ibyo ngo Mitterand yabifasheho umwanzuro ubwe, si abajyanama be b’abanyapolitiki cyangwa abasirikare.
Yashinje amakosa uwari ambasaderi wabo
Nubwo Lanxade avuga ko binjiye mu Rwanda bafite inshingano yo kurengera ubuzima bw’abasivili, yavuze ko ubwo Jenoside yakorwaga batari bafite abantu mu Rwanda ku buryo batahise bamenya neza ibyakorwaga.
Ati “Uhereye ku masezerano ya Arusha mu 1993, ntabwo twari mu Rwanda. Byari ibintu bireba Umuryango w’Abibumbye. Hagati muri Mata 1994, Abafaransa ba nyuma bari i Kigali bari bamaze kuvanwayo, nta bantu twari tukihafite. Ahagana mu mpera za Gicurasi n’intangiro za Kamena nibwo twabonye ko Abatutsi bari bari kwicwa n’Abahutu.”
Yabajijwe kandi ibyo Abasirikare b’Abafaransa babonaga igihe bari mu bikorwa byo gucyura bene wabo bari mu Rwanda muri Operation Amaryllis yo ku wa 9 kugeza ku wa 14 Mata 1994, ku buryo batabonye ko Abatutsi bicwaga.
Ati “Ntabwo bagize umwanya wo kwitegereza neza ibyaberaga mu mujyi. Ubwo bavaga mu birindiro byabo, bakoraga huti huti. Imikorere ya ambasaderi w’u Bufaransa ntabwo yatumye tubasha kubyitegereza neza”.
“Yasabye kubanza kujyanwa, biza gusaba abasirikare bacu kwirwanaho mu bibazo. Yagombaga kuba ahari kugira ngo adufashe kumenya ngo aba ni bantu ki. Yagombaga kuba uwa nyuma mu kuhava aho kugenda mbere”.
Ku bwe, ngo guhera kuri Jacques Chirac kugeza uyu munsi, nta muyobozi n’umwe utaragaragaje ko icyo abasirikare bagombaga gukora ari ukubaha amabwiriza bahabwaga n’abanyapolitiki, ku buryo bo nta cyo bakabaye babazwa.

TANGA IGITEKEREZO