Uwamahoro Yvonne wari waraburanye n’umuryango we yakiriwe iwabo nyuma y’imyaka 26

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Kanama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Uwamahoro Yvonne waherukaga kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 26 atawuca iryera, yakiriwe iwabo ku ivuko mu muryango we agaragaza ibyishimo nyuma y’igihe kirekire atahagera.

Mu cyumweru gishize nibwo IGIHE yatangaje inkuru ya Uwamahoro wari umaze imyaka 26 yaraburanye n’umuryango we. Nyuma y’umunsi umwe gusa umuryango we uyobowe na nyina umubyara, bakuru be na murumuna we bahise baboneka ndetse banajya kumureba mu birori byaranzwe n’amarira menshi yuje ibyishimo.

Uwamahoro yabuze mu 1994 mu kwezi kwa munani, aburira mu Mujyi wa Kigali ku Muhima nyuma yo kuhaza aje gusura bamwe mu bo mu muryango we afite imyaka itatu.

Icyo gihe ngo baherekeje abantu bari babasuye basiga bafunguye ku gipangu maze umwana asohoka asa n’ubakurikiye akomereza ko ajya Nyabugogo ahageze ahura n’umubyeyi waje kumwitwarira nyuma yuko umwana amujyanye amubwira ko agiye kumwereka iwabo ariko bikarangira bahabuze.

Mu cyumweru gishize ubwo umuryango wa Uwamahoro wamubonaga nyuma y’imyaka 26, Mukankubito Alphonsine wamutoraguye yari yemereye umuryango umubyara ko nyuma y’iminsi mike bazamuherekeza bakamujyana kureba iwabo aho yavukiye bakamubashyikiriza akabasura.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2020 nibwo Uwamahoro n’umuryango wamureraga berekeje mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kazo aho umuryango we utuye kugira ngo bamubashyikirize.

Uwamahoro Yvonne yabwiye IGIHE ko yishimye cyane kugera aho yavukiye nyuma y’imyaka 26 atahazi.

Yagize ati “Ni ibyishimo gusa gusa, banyakiriye neza, ni umuryango ukundana cyane nanjye ndumva nishimye, ubu naje kubasura iminsi mike nzongera nsubire ku Rugarika hanyuma noneho bazaze kumfata ngaruke burundu.”

Uwamahoro Yvonne aherutse kubwira IGIHE ko bimwe mu bintu byamutunguye yasanze ahuje n’abo mu muryango we, birimo ibisuko yari afite yasanze abihuriyeho na mukuru we Gapusi, uyu ni naryo zina yibukaga nyuma y’imyaka 26.

Uwamahoro Yvonne kandi yasanze ahuje akazi na nyina k’ubucuruzi, uyu mukobwa akaba asanzwe afite inzu icuruza ibyo kurya izwi nka ‘canteen’ iyi nzu ikaba iherereye mu Murenge wa Rugarika ari naho yabaga. Nyina umubyara na we afite inzu nk’iyi icuruza ibyo kurya mu Karere ka Ngoma aho acururizamo ibimeze kimwe n’ibyo umukobwa we acuruza.

Amazina bwite ya Uwamahoro Yvonne ni Benegusenga Yvonne akaba avukana n’abana batanu we akaba uwa kane, papa we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nubwo babonanye ariko banateganya gukoresha ikizamini cya DNA kugira ngo byemezwe neza ko ari umuryango we nubwo nyina, we yamaze kubyemeza ko Uwamahoro ari umwana we.

Uwamahoro Yvonne yakiriwe mu muryango we nyuma y'imyaka 26 baburanye
Ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2020, Uwamahoro Yvonne waherukaga kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 26 atawuca iryera, yakiriwe iwabo ku ivuko mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kazo mu muryango we agaragaza ibyishimo nyuma y’igihe kirekire atahagera
Uyu mukobwa yanahawe impano zimwereka ko yishimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .