Uwahoze ayobora ishami rishinzwe imishinga muri Minicom arafunzwe

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 9 Ugushyingo 2018 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwataye muri yombi Hagenimana Martin wahoze ari Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe imishinga ya Leta (SPIU) muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minicom.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) rwatangaje ikurikiranwa rya Hagengimana mu butumwa rwanyujije kuri Twitter, rusubiza uwavugaga ko uwo mugabo amaze iminsi itandatu abuze.

RIB yagize iti “Uyu muntu yarafashwe akekwaho ibyaha bya ruswa ndetse umuryango we waramenyeshejwe. Idosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa Nyarugenge.”

Ntihahise hatangazwa uko byagenze ngo Hagenimana afatwe. Gusa atawe muri yombi nyuma y’igihe gito ahagaritswe ku kazi guhera mu ntangiriro za Nzeri 2018, ubwo yamenyeshwaga ko mu isuzuma ry’imihigo rikorerwa abakozi ba leta, yagize amanota atamwemera gukomeza akazi.

Ihagarikwa rya Hagenimana ryakurikiwe n’amakuru avuga ko yaba yarazize gutanga amakuru kuri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), Minicom igatahurwaho imicungire mibi y’umutungo.

Izi mpungenge zanavuzweho mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yayigezaho raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2017/2018.

Depite Frank Habineza yavuze ko afite amakuru ko miliyoni 150 Frw zabuze muri Minicom , Hagenimana yatanze amakuru umwaka ushize muri PAC ku yaburiye mu ishami rishinzwe imishinga ya Leta muri Minicom (SPIU) yari ayoboye.

Ati “Nyuma yaho baje kumurakarira ku kazi bavuga ko yamennye amabanga y’akazi, ngo yishe ibanga kandi yangije isura nziza ya Minicom. Nyuma y’aho mu kwezi kwa cyenda … yaje kwirukanwa ku kazi azira ko yatanze amakuru muri PAC. Nyakubahwa Muvunyi bizagenda gute niba abantu batanga amakuru y’ubujura bukorerwa muri leta bakirukanwa ku kazi?”

Depite Habineza yanashimangiye ko abakozi muri Minicom bagize ubwoba babonye Umuyobozi Mukuru yirukanwe.

Umuvunyi Mukuru yasubije Depite Habineza ko azi neza ko muri SPIU havugwamo ibibazo bigomba gusuzumwa ku buryo bwimbitse, avuga ko abantu benshi babona yararenganye ariko hinjiyemo icy’amanota y’imihigo.

Ati “Hari ukuntu burya abakoresha bafite ububasha bwinshi, mu buryo bwinshi bakoresha, akabanza akamuha amanota makeya, ubundi akamwirukana; udafite amanota 60% mu isuzumamihigo ntakomeza kuba umukozi wa leta.”

Murekezi yavuze ko iby’amanota umukozi yahawe harimo akarengane byasuzumwa na Komisiyo y’Abakozi ba leta, byananirana Umuvunyi akinjira muri icyo kibazo.

Hagenimana Martin (hagati) wahoze ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe imishinga ya Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda arafunzwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza