Uwahoze ari umujyanama wa Trump ashobora kudafungirwa kubeshya iperereza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Michael Flynn wahoze ari umujyanama wa Donald Trump mu by’umutekano yasabiwe kutazafungirwa icyaha cyo kubeshya Urwego rw’Iperereza (FBI), ubwo rwashakaga kumenya uruhare rw’u Burusiya mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2016.

Mu nyandiko ndende ikubiyemo iby’uruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika, Robert Mueller ukuriye iryo perereza yavuze ko nubwo mbere Flynn yari yababeshye, atafungirwa icyo cyaha kuko nyuma yabafashije.

Mueller yasohoye iyo nyandiko kugira ngo izifashishwe n’umucamanza mu rubanza rwa Flynn, umwe mu bakoranye na Trump wemeye ko yabeshye inzego z’iperereza agamije kumukingira ikibaba nk’uko BBC yabitangaje.

U Burusiya bushinjwa kwivanga mu matora ya Amerika yashyize Trump ku butegetsi.

Trump yagiye abihakana kenshi, avuga ko iperereza ari irigamije kumugendaho.

Umwanzuro ku birego Flynn ashinjwa uzafatwa tariki 18 Ukuboza muri Leta ya Columbia.

Inyandiko Mueller yasohoye ivuga ko igihano cyose Flynn yahabwa kidakwiriye kubamo gufungwa kuko yabafashije kumenya amakuru arambuye ku mubano wa Trump n’u Burusiya ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika.

Flynn ashinjwa kubeshya FBI ubwo yabazwaga ibiganiro yagiranye na Ambasaderi w’u Burusiya muri Amerika mbere y’uko Trump ajya ku butegetsi.

Nyuma yaje kwemera ko baganiriye ku buryo Amerika yazakuriraho u Burusiya ibihano.

Michael Flynn yasabiwe ko mu bihano yahabwa hatabamo gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza