Kuri iki Cyumweru, Saunders yavuze ko hakwiye kubaho ingaruka igihe cyose yahayeho kwica amategeko.
Yavuze ko bidakwiye ko abantu bica amategeko, hanyuma ntibatekereze ko bashobora kugongana n’ibyemezo by’inzego zishinzwe iyubahirizwa ryayo.
Ni nyuma y’uko ku wa 14 Mata 2022 hasinywe amasezerano yemeza kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza rmu buryo butemewe guhera ku wa 1 Mutarama 2022.
Ni gahunda ikomeje kutavugwaho rumwe, hagati y’abashyigikiye iyi gahunda n’abatayishyigikiye.
Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) ruheruka guhagarika iyoherezwa mu Rwanda ry’abimukira ba mbere, bari bamaze no kugera mu ndege, yatangiye kwaka.
Saunders yavuze ko igihe aba bimukira bambukiranyije inzira y’amazi iri hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa izwi nka English Channel, baba bishe amategeko.
Yakomeje ati "Kandi iyo wishe itegeko, ugomba no kwitegura ko habaho ingaruka, aba bantu bica amategeko ariko bakumva ko nta ngaruka zabaho, ibyo ntabwo ariko bikwiye kumera.”
Saunders yavuze ko u Bwongereza budashobora gufunga abantu bose binjirayo rwihishwa, mu buryo butemewe.
Yakomeje ati "Ni yo mpamvu dufite gahunda y’u Rwanda kubera ko tugomba kubohereza ahandi."
Minisitiri ushinzwe umutekano mu Bwongereza, Priti Patel, aheruka kuvuga ko ubu bufatanye ari ingenzi cyane, kubera ko uburyo busanzweho bwo gukemura ikibazo cy’abimukira butagikora.
Yashimangiye ko u Bwongereza butazacibwa intege no kuba urugendo rwa mbere rw’abimukira rwarasubitswe, kuko byanze bikunze, ubu bufatanye bugomba gushyirwa mu bikorwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!