Uwacitse ku icumu ntakwiye guhatirwa gutanga imbabazi - Musenyeri Kayinamura

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 14 Mata 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Umushumba w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, wiciwe benshi mu bo mu muryango we muri Jenoside, asanga nta muntu ukwiye guhatira uwacitse ku icumu gutanga imbabazi kuko ngo kuziha utazigusabye ari ikintu kitoroshye.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Musenyeri Kayinamura n’umuryango we bari batuye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Gihombo hafi y’Ikiyaga cya Kivu.

Aganira na IGIHE, yavuze ko atumva impamvu hari abahatira abacitse ku icumu guha imbabazi ababiciye batazibasabye, agaruka ku rugendo yakoze kugira ngo atange imbabazi.

Kimwe n’abandi batutsi bahigwaga, abo bari baturanye, biganye, abo yakamiye nibo bafashe iya mbere bashaka kumwica, aza kurokoka ariko benshi mu bo mu muryango baricwa.

Yarokotse nyuma yo koga amasaha menshi mu kiyaga cya Kivu agahungira muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Kubabarira umuntu utagusabye imbabazi ntabwo ari ikintu cyoroshye. Njye nazitanze ari njye ushaka kwiha amahoro no kwibabarira kuko numvaga abantu nikoreye mu mutwe no mu mutima baremereye nkabona ari ukwiyica, kandi nategereje ko bazaza kunsaba imbabazi ndaheba.”

“Naravuze nti ubwo mbategereje ngo bansabe imbabazi nkaba ntababona njye ndazibaha ku mugaragaro mbe ntuye uwo mutwaro. Iyo wateye intambwe ugatanga imbabazi ba bandi bose batinye kukwegera baraza. Iyo bumvise gusa wakomye iyo mbarutso bose baza bakugana kuko uba ubatinyuye.”

“Imana yansamye ntarasandara ntera intambwe yo kubabarira abanyiciye”

Mu 2006 mu gihe cy’Inkiko Gacaca nibwo Musenyeri Kayinamura yahaye imbabazi abamwiciye umuryango, nyuma y’agahinda gakomeye n’umujinya yatewe n’ibyabaye.

Ati “Nk’umuntu wese wababaye, wiciwe abantu, natashye mfite uburakari bwinshi, mbabaye, ndwaye nibaza ibyabaye, nibaza ukuntu abaturanyi bashobora kwica abaturanyi babo, abenshi bari abarimu twigishanyaga bishe abarimu bagenzi babo, bishe abaturanyi ndabirwara ndetse ngira umujinya mwinshi ushobora no kuganisha ku kwihorera, ariko Imana insama ntarasandara.”

Yavuze ko iyo yaryamaga, yumvaga aremerewe ku buryo we n’umugore we bakundaga kwibaza igihe bazaturira uwo mutwaro.

Mu gihe cy’Inkiko Gacaca bamwe mu basahuye imitungo ye ndetse n’iy’iwabo bari batangiye kwishyura, abandi byarabananiye. Ariko ngo yari yaramaze kumvikana n’umugore we ko bagomba gutanga imbabazi.

Ati “Mbwira uwari umuyobozi w’umurenge nti uzateranye abaturage hari icyo nshaka kubabwira, ndanamubwira nti nzaza gutanga imbabazi ku mugaragaro kuko ndavunitse ntabwo nakomeza kwikorera abantu ku mutwe kwaba ari ukubeshya Imana nibyo naba ndimo ntacyo byamarira.”

Igihe cyo kujya gutanga imbabazi cyarageze, aherekezwa n’abapasiteri bagenzi be, asanga ubuyobozi bwateranyije abaturage benshi.

Nuko arahaguruka afata ijambo ati “twaje gutanga imbabazi mubyumve ko hatarimo uburyarya twaje kubaha imbabazi abadukoreye ibyaha twaba tubazi tutabazi mwaba mubizi cyangwa mutabizi icyatuzanye ni ukugira ngo dutange imbabazi turuhuke.”

Mu ijambo rye ngo yatangaga ingero ku bantu azi bamwiciye, akabwira abaturage ko atakomeza kubikorera mu mutima.

Ati “Nje kubaha imbabazi z’abangije imitungo yacu ndetse n’abamaze gukusanya amafaranga yo kwishyura bayabasubize.”

Nyuma yo kuvuga iri jambo ngo abaturage bararize, abandi barahaguruka bamwikubita imbere baramuhobera.

Kubabarira abamwiciye byamubereye inyungu

Nyuma yo guha imbabazi abishe abo mu muryango we, Kayinamura avuga ko bamwe mu bamubonaga bagahunga batangiye kumutinyuka baramwegera baramuganiriza bamubwira uburyo bakoze amahano.

Ati “Hari uwo twari twariganye amashuri abanza watinyutse araza aranyegera ambwira ibyo bakoze ndangije ndamubaza nti buriya iyo uza kumbona wari kunyica? Ati nari kukwica twari twasaze. Ati ariko Imana ishimwe kuko waduhaye imbabazi ubu natwe dufite ikimwaro, kwica abavandimwe nta nyungu twakuyemo ni ikimwaro gusa.”

Umushumba w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, asanga nta muntu ukwiye guhatira uwacitse ku icumu gutanga imbabazi
Musenyeri Kayinamura Samuel, Depite Senani Benoit bafatanyije n'urubyiruko gucana urumuri rw'icyizere mu muhango wo kwibuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza