00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwa Kicukiro uzahabwa igice cyihariye cya bisi: Ibishya ku mihanda yerekeza ku kibuga cy’indege cyo mu Bugesera

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 8 May 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko imihanda yerekeza ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya kiri kubakwa mu Bugesera, izaba ari itatu by’umwihariko uva Kicukiro ukazahabwa igice cyihariye kizajya gikoreshwa na bisi hagamijwe korohereza abakigana.

Ibi yabigarutseho kuri uyu 8 Gicurasi 2025, ubwo yagezega ku Nteko Inshingamategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2025/2026.

Imihanda ijya ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya i Bugesera, irimo unyura ku karere ka Bugesera, unyura i Nyamata uva Kabuga-Masaka n’uva Kicukiro werekeza mu Bugesera.

Minisitiri Yusuf Murangwa yavuze ko muri iyi mihanda harimo izakorwaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.

Yavuze ko umuhanda wa Kicukiro ugera mu Bugesera uzavugururwa ugahabwa igice cyihariye kigenewe bisi rusange zifasha abantu kugera ku kibuga.

Yagize ati “Hari no kwagura umuhanda uva Kicukiro ugakomeza ku kibuga cy’indege, tugiye kuzawagura kugira ngo ushobore kugira igice cyihariye cya bisi kugira ngo umuntu ujya ku kibuga cy’indege yihute, ariko bishobotse habe hari n’uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.”

Yavuze ko no mu bindi bihugu abajya ku kibuga cy’indehe baba bafite uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange kandi buboroheye.

Kugeza ubu imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Bugesera igeze ku kigero kiri hagati ya 25% na 30%, ndetse nta gihindutse igomba kuzarangira mu 2027 ihaye akazi abantu barenga 6000.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege izarangira mu 2027. Icyiciro cya mbere nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, na ho icyiciro cya kabiri kikazuzura mu 2032, aho kizaba gishobora kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.

Minisitiri Murangwa yahamije ko umuhanda uva Kicukiro werekeza i Bugesera uzahabwa igice cyagenewe bisi rusange gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .