Ibi yabigarutseho kuri uyu 8 Gicurasi 2025, ubwo yagezega ku Nteko Inshingamategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2025/2026.
Imihanda ijya ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya i Bugesera, irimo unyura ku karere ka Bugesera, unyura i Nyamata uva Kabuga-Masaka n’uva Kicukiro werekeza mu Bugesera.
Minisitiri Yusuf Murangwa yavuze ko muri iyi mihanda harimo izakorwaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.
Yavuze ko umuhanda wa Kicukiro ugera mu Bugesera uzavugururwa ugahabwa igice cyihariye kigenewe bisi rusange zifasha abantu kugera ku kibuga.
Yagize ati “Hari no kwagura umuhanda uva Kicukiro ugakomeza ku kibuga cy’indege, tugiye kuzawagura kugira ngo ushobore kugira igice cyihariye cya bisi kugira ngo umuntu ujya ku kibuga cy’indege yihute, ariko bishobotse habe hari n’uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.”
Yavuze ko no mu bindi bihugu abajya ku kibuga cy’indehe baba bafite uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange kandi buboroheye.
Kugeza ubu imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Bugesera igeze ku kigero kiri hagati ya 25% na 30%, ndetse nta gihindutse igomba kuzarangira mu 2027 ihaye akazi abantu barenga 6000.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege izarangira mu 2027. Icyiciro cya mbere nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, na ho icyiciro cya kabiri kikazuzura mu 2032, aho kizaba gishobora kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.
Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!