00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Utuzu dutanga udukingirizo twafashije abagiraga isoni zo kujya kutugura mu maduka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 09:14
Yasuwe :

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima ishyiriye utuzu dutanga udukingirizo ku buntu mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali, bamwe mu rubyiruko bemeza ko byafashije, by’umwihariko abagiraga isoni zo kujya kutugura mu maduka.

Kuva aho mu duce tuzwi ko twiganjemo uburaya hashyizwemo utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu mu kurwanya ikwirakwiza rya virusi itera SIDA, nk’i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge hatangwa udukingirizo turenga ibihumbi bitanu mu cyumweru kimwe.

Bamwe mu basore batuye muri aka gace no mu bindi bice by ‘Umujyi wa Kigali bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bemeza ko utu tuzu tubafasha cyane kuko nta ugikora imibonano mpuzabitsina idakingiye yitwaje ko yabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura.

Biziyaremye Antoine wo mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “Byambagaho rwose hari ubwo nakoreraga aho kubera ko nabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura ariko ubu ndagenda nkafata utwo nshaka nkatujyana nkadukoresha.”

Cyusa Hassan utuye i Nyamirambo na we yagize ati “Sinkubeshye nta kintu na kimwe cyangoraga nko kujya kugura udukingirizo. Uzi ko iyo najyaga kukagura nkasangamo abantu baje kwihahira nahitaga nsubira inyuma nkategereza igihe bose bari buve muri Boutique kugira ngo mbone kugasaba.”

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe ko zakoresha uko zishoboye utu tuzu tugashyirwa ahantu henshi mu rwego rwo kwirinda ko hari abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uwamariya Solange ukora wigurisha i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo,na we yemeza ko utu tuzu twabafashije cyane.

Ati “ Ubu nyine umuntu aragenda agafata udukingirizo ashaka akatujyana ku buryo nta mugabo mwakorera aho yitwaje ko yabuze agakingirizo, ikindi byadufashije urabizi twaratuguraga ariko ubu nta ndaya n’imwe ikijya kugura agakingirizo aha ahubwo ihita ajya hariya ikadufata.”

Harifuzw ako utu tuzu tujyanwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi harimo no muri za Kaminuza kugira ngo bibafashe.

Utu tuzu dutangirwamo udukingirizo twafashije benshi bagorwaga no kujya kugura udukingirizo mu maduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .