Uturere twakoresheje miliyari zirenga 322 Frw ku ngengo y’imari mu mezi icyenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu mutwe w’Abadepite, yatangaje ko yasanze mu turere twose muri Werurwe 2020, twari tumaze gukoresha miliyari 322,6Frw, ku ngengo y’imari, bingana na 48%.

Kuva tariki 1 Nyakanga 2019 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2019 hari hamaze gukoreshwa muri rusange Miliyari 245,4 Frw bingana na 36%.

Kuri uyu wa Mbere Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ku ngendo yakoreye mu turere twose, Intara n’Umujyi wa Kigali, kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 13 Werurwe 2020.

Izi ngendo za Komisiyo zakozwe mu rwego rwo gusuzuma igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2019/2020.

Izi ngendo zabanjirijwe n’ibiganiro Komisiyo yagiranye n’inzego zitandukanye, cyane cyane izigira uruhare runini mu mikoranire n’Inzego z’ibanze yaba mu kuboherereza amafaranga, gufatanya mu mishinga y’iterambere no kuyikurikirana n’inzego zifite imishinga ikorerwa mu turere.

Komisiyo yanasuye imwe mu mishinga y’iterambere kugira ngo harebwe aho igeze ishyirwa mu bikorwa n’imbogamizi zatumye hari idashyirwa mu bikorwa uko byari biteganyijwe, inayitangaho inama. Ni nyuma y’uko yari yagiranye ibiganiro n’inzego zigira uruhare runini muri iyo mishinga.

Ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingengo y’imari, Komisiyo yasanze ingengo y’imari ya Miliyari 658,8 Frw yari yagenewe uturere muri Kamena 2019 yariyongereyeho Miliyari 14 Frw mu gihe cy’ivugururwa ry’ingengo y’imari bituma igera kuri Miliyari 673 Frw.

Komisiyo yagaragaje ko hari ibibazo bitarakemuka mu ivugururwa ry’ingengo y’imari bituma hari imishinga idindira. Birimo ‘nk’imishinga itangira gukorwa igahagarikwa kubera ko ingengo y’imari yari igenewe yagiye mu yindi mishinga yihutirwa n’imishinga y’iterambere itarakorewe inyigo, ihita ikurwa mu ivugururwa’.

Komisiyo yasanze igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari kikiri hasi ugereranyije n’amezi yari asigaye, ariko igaragarizwa impamvu zirimo amafaranga atabonekera igihe, abaterankunga batinda gutanga amafaranga n’ibikorwa byatinze kubera inyigo cyangwa amasoko byatinze gutangwa.

Komisiyo yasanze hari ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro bitarakemuka kandi byaragiye bigaragara no mu myaka yashize, bityo bikaba bigomba kuzaganirwaho n’Inzego bireba kugira ngo hamenyekane impamvu bidakemuka, babifatire ingamba hamwe bikemuke.

Hari ibibazo mu itangwa ry’amasoko birimo inyigo z’imishinga n’itangwa ry’amasoko bifata umwanya munini bigatuma imishinga itinda gutangira, amwe mu masoko atangwa hatabanje gutegurwa aho imishinga izakorerwa ndetse n’ubujyanama mu mategeko n’amasoko budatangirwa igihe.

Ku byerekeye imishinga y’iterambere yari iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, hari imishinga 622, 154 yari yararangiye, 344 yari ikiri gukorwa, 103 yari ku rwego rw’itangwa ry’amasoko, n’indi 21 itarashoboye gukorwa kubera amafaranga y’abaterankunga atabonetse.

Komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo w'igihugu yagaragaje ko muri Werurwe uturere twari tumaze gukoresha miliyari zirenga 322 Frw ku ngengo y'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .