Minisitiri Shyaka abinyujije kuri Twitter yibukije ko uyu munsi ari uwa nyuma mu igize 2020, abasaba kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Ati “Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi.”
"DDay".Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n'utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi
— Anastase SHYAKA (@ashyaka) December 31, 2020
Ubu butumwa bwa Minisitiri Shyaka bwakurikiwe n’ubwa Minisitiri Rosemary Mbabazi we wakanguriye urubyiruko gukoresha ubwenge, umutima n’amaboko mu kubaka urwababyaye.
Yagize ati "Rubyiruko, bana b’u Rwanda tubifurije gusoza umwaka 2020 amahoro no gutangira 2021 muri bazima. #Ndindankurinde, twirinde tuzatsinda Covid-19. Mukoreshe ubwenge, umutima n’amaboko yanyu mu kubaka u Rwanda."
Rubyiruko, bana b'u Rwanda tubifurije gusoza umwaka 2020 amahoro no gutangira 2021 muri bazima. #Ndindankurinde, twirinde tuzatsinda Covid 19. Mukoreshe ubwenge, umutima n'amaboko yanyu mu kubaka u Rwanda.
— Rosemary mbabazi (@RMbabazi) December 31, 2020
U Rwanda ruri kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Zimwe mu mpinduka zajemo harimo ko nta bikorwa by’imyidagaduro byemewe cyane cyane ibihuza abantu benshi, kuba nta muntu wemerewe kurenza Saa Mbiri z’ijoro atarataha.
Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza kandi ko nta bikorwa byo kurasa umwaka uzakora nk’uko byari bisanzwe bitewe nuko bishobora kubangamira ingamba zo kwirinda Covid-19.
Kwizihiza ibi bihe by’iminsi mikuru Abanyarwanda barakangurirwa gukomeza kubifatanya n’ingamba zo kwirinda Covid-19 bakaraba intoki, bambara neza agapfukamunwa n’amazuru ndetse bakibuka guhana intera igihe cyose bari kumwe n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!