UTB itanga amasomo cyangwa amahugurwa y’igihe gito mu bya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo abanyeshuri babone ubumenyi bujyanye n’ibiri ku isoko ry’umurimo, haba ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku Isi yose.
UTB yashinzwe mu 2006, iba ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga amasomo yihariye mu by’ubukerarugendo n’amahoteli.
Mu myaka yakurikiyeho, yaguye serivisi zayo z’uburezi, itangira no gutanga amasomo ajyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga no gutegura abayobozi b’ejo hazaza.
UTB yashyizeho uburyo bwinshi bufasha abanyeshuri burimo kubona akazi n’imenyerezamwuga bahembwa haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Ni mu rwego rwo kurushaho guteza imbere sosiyete Nyarwanda muri gahunda y’ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Umukozi ushinzwe Inozabubanyi muri UTB, Ndamukunda Isaac, yavuze ko iyi kaminuza igamije gushyira imbere uburezi bufite ireme bw’umwana w’Umunyarwanda, binyuze kubongerera ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Yavuze ko bigisha abanyeshuri, nyuma bakanabashakira imenyerezamwuga kandi bahembwa cyangwa akazi, haba mu Rwanda no mu mahanga, binyuze mu nzira zizewe.
Ati “Turi hano nk’igisubizo ku Banyarwanda, twaje gushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida Paul Kagame y’uburezi kuri bose kandi buganisha ku iterambere kuri buri Munyarwanda wese.”
UTB kandi yatekereje ku bantu bafite ubushake bwo kwiga ariko ugasanga ubushobozi bwababereye inzitizi, aho yabashyiriyeho amahirwe azabafasha kwigira ubuntu no kubashakira akazi mu gihe basoje kwiga.
Ndamukunda ati “Turateganya ikizamini cy’Icyongereza kizakorwa ku wa 21 Mata 2025, kwiyandikisha bizarangira ku 18 Mata 2025, aho buri Munyarwanda wabashije gusoza amashuri yisumbuye tumutumiye kuza gukora ikizamini, uzagitsinda akazarihirwa ku buntu.”
Yavuze ko ibyo bizamini biteganyijwe kubera ku mashami yose ya UTB, yaba irya Kigali ku i Rebero, irya Ruhango n’irya Rubavu, aho abazatsinda bazarihirwa ku buntu muri porogaramu zimara umwaka umwe n’ibiri, nta mafaranga y’ishuri basabwe.
UTB ifite amashuri meza, isomero rijyanye n’igihe, inzu zabugenewe zirimo ibikoresho bifasha abanyeshuri kwihugura neza mu bijyanye n’ibyo biga, amacumbi meza ku mashami ya Rubavu na Ruhango, ndetse n’ibibuga by’imyidagaduro.
Igira porogaramu z’igihe kirekire n’iz’igihe gito kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.




















Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!