UTAB igiye guhugura abahinzi b’imbuto n’imboga 2500 ngo bakore kinyamwuga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB igiye guhugura Abahinzi b’imbuto,imboga n’indabo bo mu turere twa Gicumbi, Burera na Rulindo ku bijyanye no kuvugururura uburyo bakoramo ubuhinzi bwabo kugira ngo barusheho guhaza isoko rikomeje kwaguka umunsi ku munsi.

Aya mahugurwa azatangwa na UTAB ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), yitezweho kwigisha abahinzi b’imbuto n’imboga uko bakoresha inyongeramusaruro, uko bazibika neza, uburwayi buzibasira n’uburyo babasha kubona amasoko.

Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo guhugura abazahugura aba bahinzi Umuyobozi wa UTAB, Dr Ndahayo Fidele yavuze ko bahisemo guhugura abahinzi b’imbuto nyuma yo kureba bagasanga hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo ibyo bakora bibatunge ndetse n’abaguzi babone umusaruro ku bwinshi.

Yagize ati “Iyo urebye hirya no hino usanga hari akazi kenshi ko gukorwa kugira ngo abakora umurimo w’ubuhinzi ubashe kuba wabatunga bibesheho batagombye gushakishiriza ku ruhande kandi n’abaza gushaka umusaruro bawubone ari mwinshi, badahenzwe cyane kandi ari mwiza, abahinzi batekereza ko bahinga bakeza ariko ntibatekereze uko umusaruro bawugeza ku isoko”.

Dr Ndahayo yakomeje avuga ko nka kaminuza by’umwihariko ifite amasomo ajyanye n’ubuhinzi, ibi babikoze mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo zo kwimakaza imibereho myiza y’abaturage b’aho bakorera.

Ati “Urebye aha UTAB iri abaturage badukikije hafi ya bose bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, mu nshingano rero za UTAB harimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba hano dukorera kandi nta bundi buryo twabatezamo imbere tutabigishije gukora umurimo w’ubuhinzi bwa kinyamwuga bukabagirira akamaro”.

Dr Ndahayo asanga mu gihe ubuhinzi buzaba bwamaze gutera imbere binyuze mu guha abahinzi amahugurwa, bizatuma n’urubyiruko ruyoboka uyu mwuga rukarekera kwirirwa rusemberana impamyabumenyi rushaka akazi, kuko bazaba babona ko ari umwuga wabatunga.

Nyuma y’aya mahugurwa ari guhabwa abazahugura aba bahinzi bagera kuri 13 barimo n’abarangije muri iyi kaminuza, biteganyijwe ko guhugura abahinzi bizahita bitangira bikazageza mu Ukuboza.

Umwe mu bari guhugurwa, Uwamahoro Pascaline yavuze ko biteguye gusangiza abahinzi ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa bakabakura mu buryo bwo guhinga bwa gakondo bakabereka uko bahinga kijyambere bagasagurira n’amasoko.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 45 zikorerwaho ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, gusa bukaba bukigaragaramo imbogamizi zitandukanye ahanini zishingira ku bumenyi buke bw’abahinzi.

Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ni bumwe mu bwinjiriza u Rwanda amafaranga abarirwa muri miliyoni z’amadorali dore ko mu 2017 bwinjije agera kuri miliyoni 15.5 $.

Amafoto: Muhizi Serge

Muri UTAB hari kubera amahugurwa y'abazahugura aba bahinzi
Ni amahugurwa ari guhabwa abagoronome b'amakoperative barimo n'abarangije amasomo yabo muri UTAB
Muri aya mahugurwa hari kwifashishwa ingero mu kwerekana uburwayi butandukanye bwibasira ibihingwa
Uwamahoro Pascaline yavuze ko biteguye kwereka abahinzi b'imboga n'imbuto uko barushaho guhaza isoko
Umuhango wo gutangiza aya mahugurwa y'abazahugura abandi yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umuyobozi wa UTAB, Dr Ndahayo Fidele yavuze ko kaminuza yahisemo gukora iki gikorwa mu rwego rwo kwimakaza imibereho myiza y'abaturage baho ikorera
Kimwe n'izindi Kaminuza mu nshingano za UTAB harimo no kwimakaza imibereho myiza y'abaturage bari hafi y'aho ikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .