Takako yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, baganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda n’u Buyapani bisanzwe bifitanye imikoranire igamije iterambere ry’ubukungu ndetse bifatanya mu ngeri zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’ibijyanye n’isanzure.
Kimwe mu biri mu rugendo rwa Takako, ni ugushimangira umubano w’ibihugu byombi mbere y’Inama ya Munani yiswe iya “Tokyo” yiga ku Iterambere rya Afurika (TICAD) izabera muri Tunisia muri Kanama uyu mwaka.
TICAD ni inama mpuzamahanga yigirwamo ibibazo bibangamiye iterambere ry’Umugabane wa Afurika. Yitsa ku ngingo eshatu z’ingenzi harimo kugera ku ntego z’iterambere binyuze mu kugabanya ubusumbane mu bukungu, kubaka sosiyete iciye ukubiri n’ibibazo by’imibereho mibi n’ibindi.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Tatako yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byitezwe ko azagirana ibiganiro n’Abanyarwanda bize mu Buyapani hamwe na ba rwiyemezamirimo b’Abayapani bari mu Rwanda
Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani watangiye mu myaka 60 ishize guhera mu 1962.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!