USAID yatangije umushinga wa “Umurimo Kuri Bose” uzafasha urubyiruko rufite ubumuga kubona imirimo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 2 Ukuboza 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), washyize miliyoni 1,5$ mu mushinga witwa “Umurimo Kuri Bose”, ugamije gufasha urubyiruko by’umwihariko urufite ubumuga kubona imirimo, mu gihe cy’imyaka ibiri.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bushakashatsi ku murimo n’ubushomeri mu Rwanda bwakozwe muri Kanama 2020 bwerekanye ko ubushomeri mu Rwanda buri ku gipimo cya 16,7%, mu bafite ubumuga buri kuri 18,5%, naho mu rubyiruko rwose bugeze kuri 21%.

Urubyiruko muri rusange rugorwa no kubona imirimo, byagera ku bafite ubumuga bikarushaho, byanarushijeho kwiyongera cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Gahunda ya “Umurimo kuri Bose”, igamije gukuraho imbogamizi zituma urubyiruko rwinshi rutabona akazi, aho ruzafashwa kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Iyi gahunda izatuma urubyiruko rufite ubumuga ruhabwa ubumenyi bukenewe buzatuma rujya ku rwego rwiza ndetse runafashwe kubona inararibonye rikenewe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yavuze ko iyi gahunda igamije gukemura ibibazo bikibereye imbogamizi urubyiruko mu kubona akazi.

Ati “USAID iri gufatanya n’u Rwanda mu guha urubyiruko ubumenyi bukenewe kugira ngo babone imirimo cyangwa babashe kwihangira iyabo ndetse no kugira ngo habeho sosiyete aho abafite ubumuga bagira uruhare mu bikorwa byose ku kigero cyuzuye.”

Iyi gahunda ya “Umurimo kuri Bose” yaje isanga izindi USAID ifatanyamo na Leta y’u Rwanda zirimo Huguka Dukore Akazi Kanoze n’izindi.

Ababarizwa mu Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bwo kutumva ni bamwe mu bazibandwaho muri iyi gahunda ya “Umurimo kuri Bose”, aho abafite ubumuga bwo kutumva n’abafite ibibazo mu kumva, bazafashwa kugera ku rwego rukenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi w’iri huriro, Munana Samuel, avuga kuri iyi gahunda yagize ati “Intego yacu nyamukuru ni ukugabanya ubwigunge mu bafite ubumuga bwo kumva, ndetse no gutuma badasigara inyuma muri gahunda zose.”

“Umurimo kuri Bose” izafasha urubyiruko 1560 rwo mu turere 12 kubona imirimo, muri rwo 1200 rukazaba ari urufite ubumuga.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na EDC (Education Development Center, Inc, UPHLS, Akazi Kanoze Access (AKA), Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bwo Kutabona, Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bwo kutumva ndetse na UWEZO Youth Empowerment.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, mu muhango wo gutangiza gahunda ya Umurimo kuri Bose
Umurimo kuri Bose ni gahunda izafasha urubyiruko 1560 kubona imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .