USAID imaze gushora arenga miliyari 10 Frw mu gutoza abanyarwanda umuco w’isuku

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, binyuze mu mushinga wacyo ‘Isuku Iwacu’ cyatangaje ko kimaze gushora miliyari 10.5 Frw mu bikorwa bigamije kugeza ku Banyarwanda ibikorwa by’isuku n’isukura.

Kugeza ubu iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda mu 2016 imaze gufasha Abanyarwanda barenga ibihumbi 500 kubona iby’ibanze mu isuku n’isukuru birimo ubwiherero bwiza.

Muri iki gihe cy’imyaka ine iyi gahunda imaze itangijwe mu Rwanda ikorera mu Turere twa Kayonza, Kicukiro, Ngoma, Nyabihu, Nyanza, Nyarugenge, Ruhango na Rwamagana.

Ibyo yagezeho mu byagarutsweho mu muhango wo kuyisoza wabaye kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2020, witabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye b’iyi gahunda barimo Umuryango w’Abaholandi uharanira Iterambere (SNV), Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gukwirakwiza Amazi mu Baturage (Water for people), World Vision International na Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ibikorwa bya USAID mu Rwanda, Bill Hansen, yashimye uruhare rw’iyi gahunda mu kwimakaza isuku n’isukura avuga ko igihugu cye kizakomeza kugira uruhare mu bikorwa by’isuku mu Rwanda.

Ati “Binyuze mu gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda, gahunda ya USAID ya Isuku Iwacu yagize uruhare rukomeye mu kongera uburyo bwo kugera ku isuku y’ingenzi mu buzima n’ibisubizo by’isuku n’isukura ku baturage bo mu turere umunani iyi gahund yakorewemo.”

Yakomeje agira ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gukora ibirenzeho no gukorana na Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda mu kubaka ubufatanye bwa leta n’abigenga hagamijwe ibikorwa by’isuku n’isukura birambye.”

Intego nyamukuru y’iyi gahunda ya Isuku Iwacu kwari ukuzamura ubushobozi bw’inzego z’imbere mu gihugu kugira ngo zigeze ku baturage ibikorwa by’isuku n’isukura hagamijwe kurwanya igwingira ry’abana.

Iyi gahunda yibanze ku gukangurira abantu kurushaho kwitabira serivisi z’isuku n’isukura, gukoresha ibikoresho by’isuku n’isukura no kongera imbaraga mu buryo ibi bikoresho n’izi serivisi bigera ku baturage.

Mu myaka ine iyi gahunda yageze ku Banyarwanda bagera kuri 561 035, babonye serivisi z’isuku n’isukura by’ibanze; abagera kuri 254 504 babonye ubwiherero bwiza mu gihe kandi uturere umunani twubakiwe ibigo by’isuku n’isukura.

Amerika yavuze ko izakomeza guteza imbere gahunda zo kugeza ku Banyarwanda ibikorwa by'isuku n'isukura
Umuhango w'isozwa rya 'Isuku Iwacu' witabiriwe n'abantu batandukanye
Isuku Iwacu yasize Abanyarwanda barenga ibihumbi 500 bagejejweho ibikorwa by'isuku n'isukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .