USA yahaye u Rwanda miliyoni zisaga 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Mata 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cya cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 900 Frw yo kwifashisha mu kurwanya Coronavirus.

Ni ubutumwa Ambasaderi Vrooman yatangaje kuri uyu wa Gatanu binyuze kuri Twitter, mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje guhangana na Coronavirus.

Ati “Uyu munsi nishimiye kubabwira ko twatanze indi nkunga ya $1,000,000 mu bufasha bwo gushakira igisubizo icyorezo cya COVID-19. Ni hafi miliyari y’amanyarwanda yatanzwe n’Abanyamerika ku nkunga biyemeje gutera u Rwanda.”

“Amerika n’u Rwanda ni abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n’ubuzima rusange bw’abaturage kandi twizeye neza ko iki kibazo tuzakivamo neza. Iyi ni inkuru nziza ku Banyarwanda kandi ni inkuru nziza ku Banyamerika. Kubera ko ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu; kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu!" Mube Amahoro!”

Kugeza ubu abantu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 89 ariko nta n’umwe urembye, mu gihe aba mbere bashobora gusezererwa mu bitaro.

U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo gukumira Coronavirus, ku byuryo ibikorwa byinshi byahagaritswe abaturage bagasabwa kuguma mu rugo, ingendo n’imipaka bigafungwa. Kugeza ubu rurimo kwita ku bagumye mu rugo kandi bararyaga ari uko bakoze.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyongereye inkunga giha u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .