USA: Umunyamakuru yatakambiye kuri televiziyo nyuma yo guterwa urusenda mu myigaragambyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2020 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Mu myigaragambyo ikomeje kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abanyamakuru nabo bakomeje kwibasirwa n’abigaragambya cyangwa abarimo kugerageza guhosha imyigaragambyo.

Ni imyigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize ubwo umwirabura witwa George Floyd w’imyaka 46 yapfaga nyuma yo gushikamirwa ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu, biteza uburakari bukomeye. Imyigaragambyo yahereye mu mujyi wa Minneapolis byabereyemo, ubu yamaze gukwira igihugu cyose.

Umunyamakuru witwa Linda Tirado, yarashwe mu jisho ry’ibumoso ku wa Gatanu ubwo yari arimo gukurikirana uko imyigaragambyo yagendaga muri Minneapolis.

Tirado ni umwe mu banyamakuru benshi bibasiwe n’ababigaragambya cyangwa abahosha imyigaragambyo yavutse nyuma y’urupfu rwa George Floyd, bijyanye n’impungenge ku cyizere gike bimwe mu bitangazamakuru bifitiwe.

Umunyamakuru wo muri Louisville muri Leta ya Kentucky, yarashwe agapira karimo urusenda ari kuri televiziyo, bikozwe n’umupolisi byagaragaye ko yari bigambiriye, bituma avugiriza akaruru imbonankubone kuri televiziyo nk’uko New York Times yabitangaje.

Yatakaga ati “Ndimo kuraswa, ndimo kuraswa!“

Hanze ya White House naho, abigaragambya bibasiye umunyamakuru Leland Vittert wa Fox News hamwe n’itsinda bafatanyaga, umunyamakuru bamwambura mikoro (microphone) barayimukubita.

Leland Vittert yavuze ko ubwo yari mu kazi imbere y’ibiro by’umukuru w’igihugu, umugabo wari wambaye umupira w’imbeho y’umukara n’agatambaro kirabura (bandanna), yakomezaga amubaza ngo “uri nde? Ukorera nde?”

Uwo mugabo ngo abonye ifoto igaragaza uwo munyamakuru kuri internet ndetse ko akorera Fox News, ngo yahise akoranya abandi bigaragambya, bazenguruka umunyamakuru.

Mu gihe uwo munyamakuru n’itsinda rye bageragezaga kubahunga, babateye ibintu bitandukanye, umwe mu bashinzwe umutekano we bamukubita mu rwasaya, naho uyu munyamakuru bamukubitisha mikoro yari arimo kwifashisha.

Uyu munyamakuru yagize ati “Inshingano zanjye nk’umunyamakuru ni ukugaragaza ibirimo kuba. Niba hari impamvu nibasiwe, ni ukuba nkorera Fox News.”

Muri Atlanta naho, abigaragambya bigabije icyicaro gikuru cya CNN, aho bamennye urugo rw’imbere n’ibirahuri byinshi bigize inyubako, banagamo ibishashi biturika banangiza ibintu byinshi.

Kuri uwo munsi kandi umunyamakuru wa CNN, Omar Jimenez, yatawe muri yombi arimo gukurikirana imyigaragambyo, nubwo yari yagaragaje ko yemera kujya aho abapolisi bashaka.

Mu mujyi wa Louisville, Polisi yatangiye iperereza ku munyamakuru wa WAVE-3 wakomerekejwe.

Umuvugizi wa Polisi, Sgt. Lamont Washington yagize ati “Tuzamenya umupolisi wabigizemo uruhare tunasuzume amashusho yafashwe mu kumenya neza ibyabaga muri icyo gihe ubundi hafatwe icyemezo gikwiye.”

Inama shinzwe Ubwisanzure bw’Itangazamakuru yamaze gutanga ikirego kigaruka ku bintu bisaga 10 byabaye ku banyamakuru bahohotewe, mu mijyi ya Phoenix, Indianapolis, Atlanta na Minneapolis.

Linda Tirado yakomerekejwe ijisho ry'ibumoso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .