Marco Rubio yabwiye CNN ko imyitwarire ya Perezida Zelensky irimo intonganya, kudashima no kudashaka amasezerano y’amahoro yangije umwanya w’abantu bose, binashyira mu rujijo Isi ku cyerekezo ashaka kujyanamo intambara bahanganyemo n’u Burusiya.
Perezida Trump na Zelensky bahuye ku wa 28 Gashyantare 2025, mu biganiro byari biteganyijwe ko bisinyirwamo amasezerano yo guha Amerika uburenganzira bwo gucukura umutungo kamere wa Ukraine nk’inzira yo kwishyura inkunga ya gisirikare Amerika yahaye iki gihugu.
Marco Rubio ati “Zelensky agomba gusaba imbabazi kubera kudutakariza igihe mu nama yabaye n’uko yarangiye kuko yayangije cyane.”
Rubio yavuze ko Perezida Zelensky atagombaga kugera mu biganiro agiye guhangana, kwita Putin umuntu mubi no gusaba ko u Burusiya bugomba kubaka ibyangijwe byose mu gihugu cye bitatuma ibiganiro by’amahoro bishoboka.
Nyuma y’intonganya zaranze ibiganiro, Fox News yanditse ko Perezida Zelensky n’itsinda bari kumwe basohowe muri White House, binginga Amerika ngo ireke basubukure ibiganiro ariko Trump abasaba kugenda bakazagaruka Zelensky yiteguye kuganira mu buryo burimo amahoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!