Abanyarwanda biga muri Amerika bari mu rujijo nyuma y’icyemezo gishobora kubasubiza iwabo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibazi neza icyo bagomba gukora, nyuma y’aho iki gihugu gitangarije ko abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza zahisemo gukoresha iyakure muri ibi bihe bya Covid-19, bagomba gusubira mu bihugu byabo.

Ku wa 6 Nyakanga, nibwo ibiro bya Leta Zunze Ubumwe bishinzwe abinjira n’abasohoka, ICE byatangaje ko nta munyeshuri w’umunyamahanga uzemererwa kuguma muri iki gihugu, nyuma y’impeshyi mu gihe kaminuza zabo zaba zarahisemo gutanga amasomo hifashishijwe iyakure, cyeretse gusa igihe baba bimukiye muri kaminuza zizakomeza gutanga amasomo uko bikwiye

ICE yavuze ko utazashaka kubahiriza iki cyemezo azaba ari kwishyira mu kaga ko gusubizwa mu rugo hakoreshejwe imbaraga (Deportation)

Nyuma y’iki cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe mu banyeshuri b’abanyamahanga barimo n’abanyarwanda baheze mu rujijo bitewe n’uko ibigo byabo bitarababwira niba bazakomeza kwiga bakoresheje iyakure cyangwa niba bizakomeza uko byari bisanzwe.

Abanyeshuri b’abanyarwanda baganiye n’itangazamakuru bavuze ko bataramenya icyo gukora, umwe muri aba wiga muri La Roche University yagize ati “Kuri ubu ibintu ntibirasobanuka neza, navuga ko umuntu atamenya uko bizagenda, kubera ko amashuri menshi ntarabasha kubahiriza ibyo guverinoma isaba, turi mu rujijo”

Ku rundi ruhande hari n’abagaragaza ko mu gihe byaba byanzuwe ko basubira mu rugo ko hari abazahura n’ikibazo cy’ubushobozi.

Ati “Haracyari ugushidikanya gukabije, birimo urujijo, bamwe mu banyeshuri bazabasha kubona ubushobozi bwo gusubira mu rugo ariko abenshi muri bo ntibazabubona”.

Aba banyeshuri bavuga ko gufata ingendo zibasubiza mu rugo nabyo biri mu bibashyira mu kaga, bagasanga igihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitakabaye gifata icyemezo nk’iki.

Kaminuza nyinshi zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo iya Harvard, Princeton na Rutgers zatangaje ko mu gihe zizaba zongeye gutanga amasomo hazifashishwa iyakure kugeza igihe icyorezo cya Covid-19 kizaba cyamaze kugabanya ubukana muri iki gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana yasabye abanyeshuri b’abanyarwanda kwicara biteguye bijyanye n’icyemezo kaminuza zabo zishobora gufata.

Yagize ati “Dufite abanyeshuri mu bigo birenga 200 kandi buri kigo kiri kubyitwaramo bitandukanye n’ikindi, abanyeshuri bagomba kuvugana n’amashuri yabo kugira ngo bamenye ingamba bafashe”

Yakomeje agira ati “Abanyeshuri bagombaga kuba barahawe ubujyanama n’amashuri yabo kandi nabo bagomba kubyitwaramo bitewe n’umwanzuro wafashwe, ariko niba amashuri yabo yarabavugishe akababwira ko azatangira gukoresha iyakure (online) ubwo bakwiye gutangira kwitegura kujya mu rugo”

ICE kandi yavuze ko nta munyeshuri wagombaga gutangira amasomo muri Kaminuza zahinduye imyigishirize zikayoboka iyakure uzahabwa Visa.

Imibare ya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2018-2019 muri iki gihugu higaga abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 1200.

Abanyeshuri b'abanyamahanga bigaga muri Amerika bazasubizwa iwabo mu gihe kaminuza zabo zizaba zihisemo gukoresha uburyo bw'iyakure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .