00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwishe ya nka rwanze! Tshisekedi yongeye kuyobya uburari ku kibazo cya FDLR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 10:48
Yasuwe :

Perezida Félix Tshisekedi yongeye kuyobya uburari ku kibazo cya FDLR, avuga ko ibyo u Rwanda rushinja igihugu cye ari ibinyoma bisa, cyane ko uyu mutwe nta kibazo na kimwe uteye muri iyi minsi cyane ko udafite intumbero zo kujya ku buyobozi mu Rwanda.

Tshisekedi uri mu mpera za manda ye ya mbere ku buyobozi bwa RDC, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI. Ni ikiganiro cyabereye i New York ahari kubera Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 77.

Muri iyi nama, Tshisekedi yaboneyemo urubuga rwo kongera kwifatira u Rwanda ku gahanga arushinja kubangamira umutekano w’igihugu cye. Perezida Kagame we yavuze ko imvugo zo kwitana ba mwana zidateze kuzigera zitanga umusaruro.

Magingo aya, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ni kimwe mu bibazo bihangayikishije akarere ndetse byahumiye ku mirarire ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano n’Ingabo za FARDC umwaka ushize.

RDC yahise itwerera u Rwanda ibibazo byose ifite, ivuga ko arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M23 nubwo rwo rwabihakanye, kandi n’uyu mutwe ugasobanura ko nta bufasha bw’u Rwanda ufite.

Tshisekedi yakomereje muri uwo murongo no mu ijambo yavugiye imbere y’Inteko Rusange ya Loni. Ubwo yabazwaga impamvu yongeye gusubiramo imvugo y’igihugu cye, yasubije ko yashakaga kugira ngo ukuri kugaragare.

Ati “Ntabwo ari impuruza kuko impuruza zo zaratanzwe inshuro nyinshi, mu karere, binyuze mu miryango itegamiye kuri leta n’indi itandukanye. Byari ngombwa ko ukuri kuvugwa ku buryo Isi yose imenya ibiri kuba mu by’ukuri ndetse ko duhagarika ubu buryarya, tukareba ikibazo uko kiri. Ni byo nakoze.”

Perezida Kagame we ubwo yari mu nama ya Loni, yagarutse ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ashimangira ko ibihari uyu munsi bidatandukanye n’ibyo mu myaka 20 ishize, ubwo hoherezwaga ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, bunini kandi buhenze kurusha ubundi.

Ati "Ibi byategeje ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko u Rwanda, ibitero byambukiranya imipaka byashoboraga kwirindwa. Hakenewe mu maguru mashya ubushake bwa politiki bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, uhereye mu mizi. Kwitana ba mwana gusa ntibikemura ibibazo. Izi mbogamizi ntabwo bivuze ko zitakemurwa, kandi ibisubizo bishobora kuboneka."

Ku wa Gatatu, Perezida Kagame na Tshisekedi bahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Yari mu bikorwa bigamije guhuza impande zombi kugira ngo ikibazo kimaze igihe hagati y’ibi bihugu kibonerwe umuti urambye.

Umukuru w’Igihugu yahuye na Tshisekedi bikurikira izindi nshuro bahuye zirimo n’ibiganiro byabereye i Luanda muri Nyakanga uyu mwaka ku buhuza bwa Perezida wa Angola. Tshisekedi yabajijwe niba kuri iyi nshuro yizera ko hari icyo ibyo biganiro bizatanga.

Yasubije ko guhura na Perezida Kagame byaje biturutse ku kuba u Bufaransa aribwo buyoboye Akanama k’Umutekano ka Loni.

Yavuze ko mbere y’uko iyi nama ya Loni iba, Macron yari yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bombi, kugira ngo bahane gahunda ko bazahurira i New York bakaganira kuri iyi ngingo y’umutekano muke mu karere.

Mu biganiro by’ubuhuza bya Macron, Tshisekedi yagaragaje ko yifuza ko M23 ihagarika imirwano ikava i Bunagana kandi n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri kubera mu Burasirazuba bw’igihugu cye bigahagarara.

Ati “Nta ngengabihe y’igihe bigomba kuba byakozwe ihari, gusa bizagendana n’iyoherezwa ry’Ingabo z’Ubutabazi z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ingabo z’u Burundi zamaze kuhagera, Kenya nayo ni vuba rero ibintu bizasobanuka muri icyo gihe.”

Hashize imyaka myinshi u Rwanda rugaragaza ko rubangamiwe n’umutwe wa FDLR ukomeje ibikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano. By’umwihariko, abarwanyi bawo bafatanyije n’igisirikare cya leta ya Congo, batera ibisasu ku butaka bwarwo.

Hari Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyize ahabona imikoranire y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe irimo FDLR ndetse ko yakomeje kuyiha intwaro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kubwira abanyamakuru ko ihame ry’ubusugire bw’igihugu na RDC riyireba, kuko iyo FARDC yifatanyije na FDLR itera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, aba ari ukuvogera ubusugire bw’igihugu.

Ati "Hari ibitero byakomeje kugabwa mu Rwanda biturutse ku butaka bwa Congo, kandi habayeho abarwanyi ba FDLR bakoranye na FARDC binjiye mu Rwanda mu Ugushyingo 2021, ni cyo gitero giheruka kandi cyishe abaturage b’u Rwanda. Ni ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda, kandi ni ikibazo ku mutekano w’igihugu cyacu. Ibyo byose bigomba guhagurukirwa."

Tshisekedi yavuze ko ibyo u Rwanda rushinja igihugu cye ari ibinyoma kandi ko rubyitwaza mu guhungabanya umutekano wa RDC.

Ati “Kuva najya ku butegetsi bw’igihugu cyanjye, twacyuye inshuro zirenga ebyiri abarwanyi bagera mu majana ba FDLR. Mu by’ukuri, ni ikimenyetso cy’uko hari ubushake kandi uyu munsi FDLR, ni umutwe udateje ikibazo na kimwe ku mutekano. Ntabwo uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ahubwo FDLR ni ikibazo kuri twe aho kuba ku Rwanda.”

Tshisekedi yavuze ko FDLR ibangamiye umutekano w’igihugu cye kuko ngo ariyo yishe uwahoze ari Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio, wishwe muri Gashyantare umwaka ushize.

Yakomeje avuga ko magingo aya, uyu mutwe wahindutse amabandi, kuko ngo usigaye ugaragara mu bikorwa by’ubusahuzi bibangamira abaturage.

Ati “Ntabwo ari abantu bafite intumbero za politiki zo gushaka kwigarurira ubutegetsi i Kigali. Muri make rero, ibyo u Rwanda ruvuga ni ikinyoma.”

Imvugo nk’izi za Tshisekedi ku mutwe wa FDLR zibusana n’ibyo abashakashatsi n’abasesenguzi bagiye bavuga mu bihe bitandukanye kuko ahubwo bagaragaje imikoranire y’igisirikare cye n’aba barwanyi mu bikorwa bigamije kubangamira u Rwanda.

Raporo y’Itsinda ry’impuguke za Loni iherutse kugaragaza ko ku wa 8 na 9 Gicurasi 2022, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yahuriye muri Pinga, agace gaherereye hagati ya teritwari za Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, maze birema ihuriro.

Iryo huriro ngo ryagombaga kwemeza aho iyi mitwe ikwiye guhagarara mu biganiro bya Nairobi bagiranaga na Guverinoma ya RDC.

Raporo ikomeza iti "Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ibanze, imiryango itari iya leta n’abatangabuhamya, avuga ko guhera muri Gicurasi 2022, abarwanyi ba FDLR mu bice bya Rugari no mu nkengero yaho, bari bafite ibikoresho byinshi kandi bambaye impuzankano nshya."

Perezida Tshisekedi yavuze ko ibikorwa bimaze iminsi byibasira abavuga Ikinyarwanda, byamaze gufatirwa umuti, bishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya RDC, rigena ko bitemewe.

Yavuze ko mu gihe ibyo bikorwa bibayeho, hahita hafatwa ingamba, ababigizemo uruhare bakabihanirwa.

Ati “Ntabwo tujya twihanganira imvugo zitanya, zibiba urwango, yaba izibasira abantu b’Abanye-Congo cyangwa se abanyamahanga baba muri Congo. Muri RDC nyobora, ni ibintu twiyemeje kurwanya, izo mvugo zigomba guhanwa mu buryo bukomeye.”

Ntabwo yigeze agaragaza umubare w’abantu bakurikiranywe n’inkiko bakekwaho ibyaha bijyanye n’imvugo zibiba urwango zirimo izibasira u Rwanda n’Abanyarwanda.

Tshisekedi yongeye kuvuga ko FDLR idateye ikibazo u Rwanda kuko ngo idafite gahunda yo kwigarurira ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .