00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwishe ya nka ruracyayirimo! RIB yinjiye mu bibazo bya KIM University

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Kamena 2021 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumaze igihe rukora iperereza ku bibazo bikomeje kuvugwa mu yahoze ari Kaminuza ya KIM [Kigali Institute of Management], byazamuwe n’abahoze bayigamo bavuze ko habaye amanyanga akomeye mu gutanga Diplôme, kubo yafunze imiryango baramaze kurangiza amasomo.

Mu Ugushyingo 2020, nibwo ubuyobozi n’abashinze KIM batangaje ko ifunze imiryango nyuma y’ibibazo by’ubukungu yahuye na byo byatewe n’ukugabanuka k’umubare w’abanyeshuri baburaga amafaranga y’ishuri bigatuma bahagarika amasomo.

Ubwo KIM yari imaze gufunga imiryango, bamwe mu banyeshuri bari batararangiza amasomo bahawe ibyangombwa birimo amanota bajya gukomereza mu zindi kaminuza zo mu Rwanda bitewe n’imyaka bari bagezemo.

Ku rundi ruhande hari bamwe mu banyeshuri bari barangije amasomo [bageze mu mwaka wa nyuma, ubwo KIM yafungaga], aho binyuze mu buyobozi bwa KIM, bagejeje ibyangombwa byabo birimo amanota ku Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, itanga uburenganzira bwo kuba bahabwa impamyabumenyi zabo.

Bikimara kuba ariko, bamwe mu bari barangije amasomo ngo ntabwo bahawe amanota yabo yose ku mpamvu bavuga ko zatewe no kuba badafite amikoro kuko ngo hari abafite ubushobozi baguze amanota bahabwa atandukanye n’ayo bari barahawe n’abarimu babigishije.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bagiye bahindurirwa amanota bigizwemo uruhare na bamwe mu bahoze ari abakozi ba KIM.

Muri aba banyeshuri ngo abahawe amanota ni ababashije kuyagura n’abo barimu cyangwa abahoze bakorera KIM. Ibi bigaragazwa n’amanota ari ku mpapuro abarimu bakosoreyeho anyuranye n’ari muri MIS (Mamanagement Information System).

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko umubare utari muke w’Abanyeshuli (108) bahinduriwe amanota, na bamwe mu bakozi bafite aho bahurira na Système.

Ati “Bikekwako byakozwe k’ubwumvikane bw’impande zombi, abakozi bamwe n’abo banyeshuri. Uko byakozwe n’ababigizemo uruhare bose, biracyakorwaho iperereza. Bikazagaragazwa n’iperereza.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ntawe urafungwa, kuko ikihutirwa si ugufunga ahubwo ni ugukusanya ibimenyetso no kumenya uko icyaha cyakozwe, uwagikoze, uko cyakozwe n’impamvu cyakozwe.”

Dr Murangira avuga ko kugeza ubu icyaha kimaze kugaragaramo ari nacyo aba bayobozi bakurikiranyweho ari icyaha gihanwa n’Ingingo ya 276 cy’inyandiko itavugisha ukuri.

RIB ivuga kandi ko iperereza ritararangira ari nayo mpamvu rishobora kugaragaza ibindi byaha.

Dr Murangira yavuze ko abantu by’umwihariko abarezi n’abayobozi mu mashuri bakwiye kumenya ko guhindura amanota binyuranye n’uko mwarimu yayatanze, ubikora kubera amafaranga cyangwa ikindi aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Uwafatwa yahinduye amanota y’Umunyeshuri bitandukanye n’uko mwarimu wakosoye yayatanze, bishingiye ku kiguzi runaka haba harimo ibyaha bibiri, inyandiko itavugisha ukuri ndetse na Ruswa. Mu by’ukuri ibihano byabyo biraremereye ni hagati y’imyaka 5-7.”

Yakomeje agira ati “Abo bireba rero bari bakwiriye kubyitondera kuko binyuranyije n’amategeko. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.”

Ibibazo byagejeje KIM ku ndunduro

Kuva mu 2016, KIM University yagize ikibazo cy’ubukungu biturutse ku mubare w’abanyeshuri wagiye ugabanyuka, bitewe n’uko abanyeshuri bamwe baburaga amafaranga y’ishuri bigatuma bahagarika amasomo yabo.

Mu bahagarikaga amashuri muri ubwo buryo, hari abagendaga batishyuye ndetse bamwe kugeza n’uyu munsi bakaba bagifitiye amadeni iyi kaminuza.

KIM yasobanuye ko ibyo byateje ibibazo bikomeye bigera no mu kwishyura imishahara y’abakozi, ariko abayobozi bayo bakagerageza kwishyura ibirarane mu mafaranga abonetse yose.

Iyi kaminuza ivuga ko hari n’ideni rya banki yafashe mu 2016 yubaka andi amashuri kuko ayari asanzwe yari make, bituma abanyeshuri batiga neza.

Ibibazo byiyongereye ubwo yazaga kubura uwayishinze, Peter Rutaremara, witabye Imana muri Mata 2019 kandi yari afite uruhare runini cyane muri iyi kaminuza.

KIM University yakoreraga mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga. Yashinzwe muri 2006 yitwa Kigali Institute of Management, iza guhindura izina muri 2015 yitwa KIM University.

Ibibazo byakomeje gukurikirana Kaminuza ya KIM imaze igihe ifunze imiryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .