00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwicyekwe mu baryamana bahuje ibitsina bari mu bimukira u Bwongereza buzohereza mu Rwanda

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 12 June 2022 saa 07:16
Yasuwe :

Abaryamana bahuje ibitsina bari mu bimukira barebwa n’icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda kuko binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge ku mutekano wabo mu gihe bazaba bagejejwe mu gihugu.

Ni impungenge bari kugaragaza mu gihe byamaze gutangazwa ko itsinda rya mbere ry’abimukira bavuye mu Bwongereza bazagezwa mu Rwanda muri uku kwezi kwa Kamena 2022.

Hadi uri mu bimukira baturutse muri Iraq urebwa n’iki cyemezo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko aho kugira ngo yoherezwe mu Rwanda aziyahura kuko atizeye ko uburenganzira bwe buzubahirizwa nk’uryamana n’uwo bahuje igitsina.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20 yavuze ko ajya gufata icyemezo cyo guhungira mu Bwongereza muri Mutarama 2022 ava muri Iraq yabitewe n’uko n’ubundi muri icyo gihugu yahohoterwaga.

Ati “Nakubiswe ikintu ku kuboko no mu mugongo nta ubwenge kubera ububabare, twaratotejwe dusimbuka urupfu, twambuka inyanja kugira ngo tuzoherezwe mu Rwanda? Muzanyice cyangwa munkatire urwo gupfa aho kunyohereza hariya.”

Hadi yakomeje avuga ko uyu mwanzuro u Bwongereza bwafashe udakwiye kuko usa nk’igihano cy’urupfu cyakatiwe impunzi n’abimukira, ndetse asaba Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson na Minisitiri w’Umutekano, Priti Patel kwisubiraho.

Izi mpungenge ku mutekano w’abaryamana bahuje ibitsina zagaragajwe kandi na Aderonke Apata washinze umuryango yise "The African Rainbow Family" ufasha abimukira baryamana bahuje ibitsina kwisanga muri sosiyete y’u Bwongereza.

Uyu mugore nawe uryamana n’abo bahuje igitsina yavuze ko mu gihe Hadi yari amaze mu Bwongereza yari atangiye gutekana ariko ubu ibintu bikaba byarasubiye irudubi.

Ati “Buri segonda Hadi abaho afite ubwoba, yatekerezaga ko u Bwongereza bwubaha uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina none yageze hano ariko ari guhura n’ikibazo cy’uko agiye koherezwa.”

“ ku giti cyanjye, nanjye hano mu Bwongereza nagize ibihe byo kwangwa n’abantu ndetse no kwibasirwa igihe nari nkiri ahantu ngomba gutegerereza kandi aho hari mu Bwongereza, none mbwira abantu niboherezwa mu Rwanda ni nde uzabarinda ?”

Yakomeje avuga ko ibyo u Bwongereza bwakoze bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Ati “Kuri njye, ibyo Guverinoma iri gukora ni uburyo bwo kwihunza amasezerano ateganya ko n’impunzi zigira uburenganzira nk’abandi bantu bose.”

Mu minsi ishize The Independent yatangaje ko nubwo abaryamana bahuje ibitsina bafite impungenge nta gahunda yo kurobanura bene abo bimukira mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Ahubwo ngo "hazaba hari uburyo bwo kubikurikirana", ndetse Guverinoma "izagenzura ibimenyetso byose mu gihe buriya bufatanye buzamara."

Nubwo aba bantu bakomeje kugaragaza impungenge, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, aheruka kubwira itangazamakuru ko nta mpungenge bene aba bantu bakwiye kugira.

Yavuze ko amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi ateganya inshingano za buri ruhande, harimo gucungira umutekano abantu bazaba bimuriwe mu Rwanda.

Yakomeje ati "Ku bijyanye n’abantu b’aba LGBT, ni byo mu Rwanda nta tegeko ryihariye rirengera abantu ba LGBT, ariko itegeko nshinga rirasobanutse, ribuza ivangura iryo ariryo ryose ryakorerwa umuntu ryaba rishingiye ku wo ari we, harimo na ba LGBT."

"Bitandukanye no mu bihugu bimwe byo mu Karere, u Rwanda ntabwo ruhana kuryamana kw’abahuje ibitsina cyangwa abantu ba LGBT, ntekereza ko ari ikintu cyiza kandi hano tugenda tubona ubwiyongere bw’icyizere bw’imiryango ya ba LGBT, ku buryo ari ikintu cyiza."

Ibyo ngo ntibisobanuye ko uburenganzira bwabo mu Rwanda ari nta makemwa, ariko ngo no mu Burayi ni uko, hashobora kubaho ivangura.

Yavuze ko hateganyijwe uburyo bwo kurindira umutekano aba bantu bose bazoherezwa mu Rwanda, kimwe n’abandi baturage nk’uko biteganywa n’amategeko.

Kuwa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kwitegura kwakira aba bimukira ndetse amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko mu Mujyi wa Kigali hamaze gutegurwa inzu eshanu zujuje ibisaba zizabakira.

Zimwe mu nzu zizakira aba bimukira harimo Hope House ni inzu iherereye mu Karere mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Iyi nzu ifitwe mu nshingano n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) yahoze yifashishwa mu bikorwa byo gucumbikira abanyeshuri barokotse batagira imiryango.

Kuri ubu yamaze gutunganywa neza kugira ngo izabashe kwakira aba bimukira. Biteganyijwe ko iyi nzu izacumbikira abantu 100 ndetse bakazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita n’irya nijoro.

Indi nyubako izakira aba bimukira ni iyitwa ‘Desire Resort Hotel’ iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Ifite ibyumba 72 abazayicumbikirwamo bazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, saa Sita na ni mugoroba ndetse abazi koga bahawe na Piscine.

Ahandi hazacumbikirwa aba bimukira n’impunzi baturutse mu Bwongereza ni muri ’Hallmark residences’, igizwe n’inzu 30 zose zigizwe n’ibyumba 102. Kimwe n’abazacumbikirwa muri Hope House na Desire Resort Hotel, abazaba aha nabo bazajya bagaburirwa ndetse bahabwe n’uburyo bubafasha kwidagadura.

U Bwongereza bumaze igihe bukomerewe n’ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze muri ‘English Channel’

Urwicyekwe mu baryamana bahuje ibitsina bari mu bimukira u Bwongereza buzohereza mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .