00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso rwa Perezida Kagame kuri Col (Rtd) Karemera rurimo no kwanga gukoreshwa mu kugirira nabi igihugu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 October 2024 saa 01:35
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kimwe mu byo yibukira kuri Colonel (Rtd) Dr. Karemera Joseph uherutse kwitaba Imana, ari uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, kucyubaka ndetse no kwanga gukoreshwa mu migambi y’abashatse kugisenya mu bihe bitandukanye.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Colonel (Rtd) Dr. Karemera wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Colonel (Rtd) Dr. Karemera yitabye Imana tariki ya 11 Ukwakira 2024, azize uburwayi bwa kanseri yari amaze imyaka myinshi yivuza.

Col (Rtd) Dr. Karemera ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse nyuma yarwo akora inshingano zitandukanye.

Yabaye Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Uburezi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, umusenateri n’umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Col (Rtd) Dr. Karemera yabonye Izuba ku wa 20 Gicurasi 1954. Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Yavukiye mu muryango w’abana batandatu barimo abahungu bane n’abakobwa babiri. Gusa kuri ubu hasigaye abana babiri.

Mu 1962 umuryango we wahungiye muri Uganda ahitwa Nakivale, ari naho yize amashuri abanza. Ayisumbuye yayize muri Kororo Secondary School, ahava ajya kwiga ubuvuzi muri Kaminuza ka Makerere.

Nyuma y’amasomo ye yagiye kuba muri Kenya, aho yakoze mu bitaro bitandukanye. Mu 1986 yasubiye muri Uganda yinjira muri National Resistance Army ndetse agira uruhare mu rugamba rwo kubohora iki gihugu.

Mu 1990, Karemera wari ufite ipeti rya Captain yafatanyije n’abandi mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, rwarangiye muri Nyakanga mu 1994.

Mu 1987 yashakanye na Anne Numutali bakaba bafitanye abana barindwi, abahungu bane n’abakobwa batatu bakaba bafite n’abuzukuru bane.

Yakoze muri Uganda icyo gihe kugeza Tariki 1 Ukwakira mu 1990, ubwo yifatanyaga n’abandi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Uburezi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ndetse aba Umusenateri.

Muri uyu muhango, murumuna wa Col (Rtd) Dr, Karemera, Col (Rtd) Kamili Karege, yavuze ko mukuru we yamenye ko afite uburwayi mu 2011.

Yashimye by’umwihariko Perezida Paul Kagame wagize uruhare mu kumuvuza.

Ati “Yaje kumenye ko afite uburwayi bwa kanseri muri Gicurasi 2011, uburwayi yabumaranye imyaka irenga 13. Kuba yaramaze iyi myaka 13, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabigizemo uruhare cyane. Nimwe tubikesha kubera ko mwasabye ko ajya kwivuza kandi mu mavuriro meza ashoboka ku Isi."

Yavuze ko uyu mugabo yabanje kuvurirwa mu Buhinde, ati "Yabanje kuvurirwa mu Buhinde, hanyuma Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwatanze amabwiriza ko bamutwara mu Budage. Aho yagiye kuvurirwa muri ibi bitaro nibyo byatumye ageza iyi myaka 13, ubundi bavuga ko abarwayi kanseri bamwe batamara n’amezi atandatu. Hanyuma Afande mwamwohereje muri Turikiya.”

Yakomeje avuga ko “Twebwe umuryango wa Karemera turabashimira cyane kuba mwaramufashije akaramba akamarana iriya kanseri imyaka 13 yose. Turabashimira kandi ko kuva twamenya ko Karemera yitabye Imana, ubuyobozi bw’Ingabo bwaradufashije cyane, kugeza n’uyu munsi.”

Colonel (Rtd) Dr Karemera Joseph yasezeweho mu cyubahiro

Urwibutso Perezida Kagame amufiteho

Perezida Kagame wari witabiriye umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko yamenye Karemera mu myaka ya 1970 irangira, ariko ntibamarana igihe kinini cyane.

Ati “Njye namenye Karemera mu myaka ya 1970 ihera bigana mu 1980 wenda nko muri 1976. Ni ibya kera rero, ariko muri uko kumenyana ntitwabanye cyane. Twamenyanye tutari hamwe, keretse rimwe mu gihe kirekire nibwo wenda twahuraga, ariko noneho tuza kurushaho guhura uko imyaka yagiye itera imbere.”

Yagaragaje ko nyakwigendera ari umwe mu ba mbere bagize igitekerezo cyo kubohora igihugu.

Ati “Karemera rero yabaga ahari mu bihe byose, yari mu batekerezaga ibyo, aza noneho kugira uruhare mu byo twari turimo twese mu Ngabo za Uganda, ari naho icyo gitekerezo, cya kindi cyo gushakisha cyagiye gikura, gikomera, kijyamo abantu bandi benshi, ari abari muri Uganda icyo gihe no mu bindi bihugu duturanye ubu […]. Abandi bari hirya mu Burayi. Ibyo byose Karemera yari abafitemo uruhare aho yabaga ari hose haba mu mashuri, Makerere no muri Kenya aho yaje gukora. Ndetse mu ntambara yo mu 1990 yo kubohora igihugu nabwo yari ahari.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo Karemera atakiriho ariko yapfuye amaze kubona ibyiza igihugu cyagezeho.

Ati “Nubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare. Birahari adusize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga. Igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi. Ni ubuzima rero niko bigenda ni uko nk’abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya, ariko ntitubimenyera kandi birumvikana nk’abantu ntabwo twabimenyera.”

Yavuze ko “Dushaka kubaho ariko ntitujya tumenyera ko kubaho gufite aho kugarukira kuri buri wese, ariko muri ibyo byose uko tubaho, waramba wagira igihe kirekire, wagira igihe kigufi ubuzima icya mbere cyabwo ni isomo. Buri munsi uko ubayeho, buri cyumweru, buri kwezi ni ubuzima iteka ubundi bw’amasomo, bw’amasomo ava mu bibi biba mu buzima cyangwa se ibyiza biba mu buzima, byombi kandi bibamo. Byose tuba dukwiriye kubivanamo isomo, bijyanye n’igihe tuba turimo icyo aricyo cyose.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, havutse intambara z’abashaka kugisubiza inyuma, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Ati “Buriya twanyuze muri za ntambara navugaga z’ibintu byinshi. Twanyuze mu ntambara ziturimo ubwacu, izituruka hanze mushobora kuba muzizi uko mwicaye hano, intambara zo kubaka igihugu, intambara zo muri RPF n’ukuntu igenda ikura, ariko n’ukuntu igihugu kigenda kijya hamwe kijya imbere, hagaturuka intambara imbere, inyinshi zigaturuka hanze, inyinshi zabaga ziri hariya abantu benshi batazibona byabonwaga n’abantu batari benshi cyane abantu ku rwego nk’urwa Karemera n’abandi twese tukazibona.”

Yavuze ko “Habayeho n’intambara y’abantu kuva hanze bashaka kutugira uko bashaka, kuruta ibyo twe dushaka kuba, bigahoraho buri munsi […] bakaza bavuga ko badashaka uyu, bashaka uyu. Uyu niwe ukwiriye kuba iki, rimwe na rimwe ukababaza uti ’harya wowe ubifitiye uburenganzira kubwira Abanyarwanda uko bakwiriye kuba, abakwiriye kubayobora’. Tugahora mu ntambara zikagera n’aho zishaka no kugera ku ntambara nyayo.”

Perezida Kagame yavuze ko muri izi ntambara hari abashatse gukoresha Karemera ariko arabananira.

Ati “Icyo nshimira Karemera kandi n’ubundi nicyo cyagombaga kuba, abo bantu baramugerageje, baturuka impande zose bagashaka kumukoresha.”

Colonel (Rtd) Dr. Karemera Joseph asize umugore n’abana barindwi n’abuzukuru bane.

Umuryango wa Col (Rtd) Karemera ubwo wari ugeze mu Nteko ahabereye umuhango wo kumusezeraho
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze ku Nteko Ishinga Amategeko mu muhango wo gusezera kuri Col (Rtd) Karemera
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Col (Rtd) Karemera
Madamu Jeannette Kagame yasezeye kuri Col (Rtd) Karemera
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga na Gen (Rtd) James Kabarebe bari mu bitabiriye uyu muhango
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Col (Rtd) Karemera
Abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda basezeye kuri Col (Rtd) Karemera
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, uw’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Gakuba Jeanne d’Arc wabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango
Perezida Kagame yagaragaje ko Col (Rtd) Karemera yanze gukoreshwa mu kugirira nabi igihugu
Col (Rtd) Karemera yasezeweho mu cyubahiro gihabwa abasirikare
Umuryango wa Col (Rtd) Karemera wafashwe mu mugongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .