00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso rw’Abanyarwanda bize mu bigo by’amashuri biherutse gusubizwa mu maboko ya Leta y’u Burundi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 Kanama 2021 saa 08:46
Yasuwe :

Abanyarwanda n’Abarundi bize ku bigo bibiri byashinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda mu Burundu bavuga ko bafite urwibutso rwo kuba ibyo bigo byari imbarutso y’uburezi bufite ireme kandi hari abakomeye babinyuzemo.

Ibi bigo by’amashuri bibiri ari byo Lycée de l’amitié (Saint Albert) na Lycée Centrale de Saint Gabriel yahoze yitwa Ecole Libre de Ngagara impunzi z’Abanyarwanda mu Burundi babishinze mu rwego rwo guha abana babo uburezi kuko mu Burundi batari bitaweho.

Ishuri rya Lycée de l’Amitié ryahoze ryitwa Saint Albert de Bujumbura, riherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu gace ka Ngagara, Komine Ntahangwa, ryashinzwe bivuye ku gitekerezo cy’Abanyarwanda bigaga mu Bubiligi bitewe n’uko babonaga ababo bari guhezwa na Leta ya Kayibanda mu burezi.

Ryatangiriye muri Repubulika Iharanira Demokarisi ya Congo yahoze yitwa Zaire mu mu gace ka Katobwe kari hagati ya Uvira na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, mu Ugushyingo 1963.

Icyakora nyuma y’umwaka umwe gusa ako gace kaje kubamo intambara bituma bongera gukwira imishwaro berekeza mu Burundi.

Amb. Charles Murigande uri mu bize muri iryo shuri yabwiye IGIHE ko muri icyo gihe abanyeshuri n’abarezi babo bagera kuri 70 bahungiye mu Burundi ku bw’amahirwe basanga Abanyarwanda batari bake batuye i Bujumbura barabakira.

Ati “Bageze i Burundi urumva ko nta gihugu bari basanze ariko hari Abanyarwanda bari batuye muri Bujumbura bagabana abana barabacumbikira. Isomo umuntu yavanamo ni ugukunda igihugu. Abo basanze i Bujumbura na bo baritanze barabafasha.”

Nubwo bari bakiriwe mu Burundi ariko amashuri yo yari yahagaze. Ibi byatumye batangira gusaba kwiga mu mashuri y’i Burundi ariko biranga birananirana.

Bigiriye inama yo gusaba aho gukorera mu rwego rwo guha abana babo ubumenyi bahabwa ubutaka bwo kubakamo amashuri.

Murigande yavuze ko muri iyo nkundura uwari Musenyeri wa Diyosezi ya Ngozi, André Makarakiza yemeye kwishingira abo bana ngo babone ubahagararira mu mategeko, babaha aho kwigira.

Ati “Uwo musenyeri ni we watuvuganiye muri guverinoma y’u Burundi baduha ubutaka. Harimo hangari nini babikagamo ibikoresho hahinduka amashuri.”

Murara Jean Marie wagishije muri Saint Albert mu gihe gito yavuze ko ryari ishuri ryatanganga icyizere ku Banyarwanda cyane ko bamwe mu barezi bari bakomeye mu Burundi bari Abanyarwanda.

Ishavu ryabyaye ubudahangarwa mu Bujumbura

Kuba nta munyarwanda wari wemerewe kwiga mu bigo by’Abarundi byatumye abana b’impunzi bakora iyo bwabaga bigana umwete ndetse n’abarimu babigisha baritanga cyane kugira ngo baheshe ishema ikigo bigaho.

Murigande yavuze ko ubwo buzima bwatumye abanyeshuri baharanira intsinzi n’abarimu bigishanya ishyaka n’ubwitange byo gukunda Abanyarwanda.

Ati “Abanyeshuri baritangaga cyane kuko bari bazi ko nta handi bashoboraga kubona ishuri. Urumva ko umuntu wabaga urimo yagombaga gukora cyane. Abo bantu bitanze na bo bavugaga bati ‘tuje kwigisha barumuna bacu na bo babikoranaga umwete.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda batangiye gutaha, ishuri risigara ryigamo Abarundi benshi ariko hari Komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa byaryo bya buri munsi ndetse abasigaranye aya mashuri barayavugurura.

Vuba aha leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubwo butaka buri kuri hegitari eshanu, buherereye mu Murwa Mukuru w’u Burundi.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka mu Burundi (CNTB), yavuze ko uhereye ku wa 12 Kanama 2021 nta gikorwa kizongera gukorerwamo atari Leta y’u Burundi itanze itegeko.

Ati “Lycée Centrale de Saint Gabriel na Lycée de l’Amitié yahoze ari Saint Albert bisubijwe mu maboko ya Leta."

Umuyobozi wa Lycée Centrale Saint Gabriel, Salvator Nsavyimana, yabwiye itangazamakuru mu Burundi ko bashoyemo amafaranga atari make bityo bakifuza ko basubizwa agera kuri miliyoni 80 z’amarundi batanze mu kuvugurura ayo mashuri.

Bamwe mu Banyarwanda banyuze muri iri shuri, harimo Dr Dieudonné Gatsinga, Eugene Gashugi, Gaston Bushayija, Ambasaderi Nyirinkindi Gaspard, Dr Havugimana Emmanuel, Rucyahana Raphael wariyoboye imyaka 10 n’abandi batandukanye.

Dr Charles Murigande ni umwe mu bize muri Saint Albert de Bujumbura
Senateri Havugimana na we ari mu Banyarwanda bize muri iri shuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .