Urwibutso Kalinda Viateur wahimbye amwe mu magambo akoreshwa muri ruhago yasigiye abakunzi bayo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Mata 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Rwanyeganyeze, kurengura umupira, urubuga rw’amahina, ruhago, umurongo w’abagatanu, kwamurura inyoni, imboni, inguni, urushundura, Imana y’ibitego, kunobagiza, rwari ruhiye n’ayandi, aya ni amwe mu magambo yahimbwe n’umunyamakuru Kalinda Viateur wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda mu ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino.

Azwi cyane nk’umunyamakuru wogezaga umupira w’amaguru bikanyura abawumva. Yakanguriye ibigo binyuranye gukora amakipe y’imikino aho yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga “Imboni” mu yari Minisiteri y’Itangazamakuru (MININFOR)”.

Mu gihe cya Jenoside, Kalinda yarashakishijwe cyane bavuga ko yashatse gucikana ibyuma bya Radiyo Rwanda abishyiriye Inkotanyi, maze inkuru iba kimomo, imugeraho i Kabgayi aho yari yarahungiye n’umuryango we muri Filosofekumu “Philosophicum”.

Yaje gutungwa agatoki n’abari bamuzi maze tariki 24 Mata 1994 yicanwa n’abihayimana bari aho i Kabgayi.

Pasiteri Jean Pierre Uwimana, umwarimu mu Ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, wakoranye na we, avuga ko yakoraga akazi ke ashyizeho umwete ndetse yakundwaga cyane n’Abanyarwanda ubwo yabaga ari kogeza umupira.

Ati “Ku birebana n’akazi, yakoraga akazi ke ashyizeho umutwe. wabonaga ari umuntu ushakashaka mu gisata cya siporo. Yakoraga afite umurava, agahora ari umuntu w’intangarugero. Iyo kuri radiyo bashyiragaho umupira, abantu bawogeza ntibabe Kalinda, wasangaga abantu batishimye.”

“Kalinda ubwe yari umuntu ukurikira igihe yabaga yogeza umupira, ukogeza kwe kwabaga kwiza kurusha umupira abantu barebaga.”

Jean Lambert Gatare ukorera Radiyo Isango Star, yavuze ko yafataga Kalinda Viateur nk’icyitegererezo ndetse yamubwiye ko yifuza kuzatera ikirenge mu cye.

Ati “Nakundaga kumubwira ko mufatiraho urugero, ko mfite igitekerezo cyo kuzaba umunyamakuru kandi ko nimba umunyamakuru nzagerageza kumwigana. Yari umugabo ucisha bugufi udakunda gusamara, ku buryo wamwumvaga yogeza umupira ukibaza niba ari we wari uzi. Aho ari hose yaganiraga ibintu bijyanye n’umupira w’amaguru.”

“Hari n’icyo mwibukiraho, nibuka nkumva ndababaye cyane, iminsi ibiri mbere y’uko apfa twarahuye. Ni umuntu watubereye nk’imbarutso yo kujya mu itangazamakuru ndetse no kugerageza kurikora nka we. Ibyo nakoraga byose nagerageza kumwigana, ariko nta ¾ nakoze. Yari indashyikirwa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, usanzwe ari umukunzi wa Mukura Victory Sports ndetse akaba akurikirana cyane umupira w’amaguru, na we yavuze ko Kalinda Viateur ari we munyamakuru mwiza wogeza umupira wabayeho mu Rwanda.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, yagize ati “Iyo ndeba umupira w’amaguru mu Rwanda, ijwi ryiza rya Kalinda Viateur, umunyamakuru wa mbere mwiza wogeza umupira wabayeho mu gihugu, buri gihe ringaruka mu mutwe. Ruhukira mu mahoro Kalinda Viateur.”

Kalinda Viateur yavutse mu 1953, avukira mu yahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe, ubu akaba ari mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune. Amashuri abanza yayize ahantu handukanye ariho: Kinyami, Rutare na Muhura.

Amashuri yisumbuye yayize kuri “Seminari Nto ya Mutagatifu Saviyo Dominiko” yo ku Rwesero, Amashuri makuru ayiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filozofiya (Philosophy). Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye Ishami ry’Indimi kugeza mu 1977.

Mu 1988, yagiye kwiga muri “Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué” i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeri. Yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Arangije yoherejwe mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda. Yagiye mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye aherekeje abakinnyi.

Kalinda Viateur yanditse igitabo akita “Rwaranyeganyeze” cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru.

Dore amwe mu magambo amenyerewe ubu mu mupira w’amaguru yacuzwe na Kalinda Viateur:

Rwanyeganyeze (Igitego): Umupira winjiye mu izamu n’ikimenyimenyi ukomye ku rushundura ruranyeganyega.

Kurengura umupira:“Dégagement en main”: Igihe umupira warenze imbibi z’ikibuga umukinnyi akawufata mu ntoki akawoherereza mugenzi we n’imbaraga.

Urubuga rw’amahina: “Surface de reparation”: Umwanya ukikije izamu werekanwa n’umurongo w’umweru, uhageze aba afite amahirwe yo gutsinda igitego.

Ruhago: “Ballon”: Umupira wo gukina.

Umurongo w’aba gatanu: “Ligne défensif”.

Kwamurura inyoni: Kwerekeza umupira mu izamu ariko ukinyurira hejuru cyane.

Imboni: Izina yise ikipe ya ORINFOR

Inguni: Ryahimbwe na Kalinda kuko hari hamenyerewe imfuruka y’ikibuga.

Urushundura: Filet

Imana y’ibitego: Umukinnyi rutahizamu, uba utegerejweho ibitego. Yaryitaga Badru wakinaga muri “Panthères noirs”.

Kunobagiza: Guhanahana neza umupira.

Rwari ruhiye (Urugo): Igitego cyari cyinjiye mu izamu ry’ikipe.

Inyoni: Umunyezamu uguruka kugira ngo afate umupira.

Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979, babyarana abana bane aribo Nkubito Kalinda Thierry, Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.

Kalinda Viateur wahimbye amwe mu magambo akoreshwa mu ruhago mu Rwanda, yakundwaga cyane n'abakurikiraga umupira kuri Radio Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .