00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso ab’i Nyamirambo basigiwe na Mayaka witabye Imana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Mutarama 2022 saa 10:05
Yasuwe :

Abatuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko batazibagirwa na rimwe ubunyangamugayo n’ubugiraneza ndetse n’impuhwe zo gufasha abantu byarangaga nyakwigendera Emmanuel Mayaka wamenyekanye i Nyamirambo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ibi babitangarije IGIHE nyuma yo kumenya ko Emmanuel Mayaka yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022.

Mayaka yitabye Imana azize uburwayi nyuma y’iminsi ari mu bitaro.

Abaganiriye na IGIHE, bemeza ko batazibagirwa Mayaka kuko yarangwagwa n’urukundo no gufasha abantu kugira ngo bagere ku iterambere.

Bavuga ko nyuma y’uko Mayaka ageze muri aka gace, yagahinduye cyane bitewe n’ibikorwa yashize birimo hoteli n’inzu yerekana filime n’ikipe y’amagare.

Rugamba Mohamed uzwi ku zina rya Kiroro, yavuze ko yamenye Mayaka afite imyaka 8 ahagana mu 1975 kubera ibikorwa byinshi yakoraga.

Yagize ati “ Namumenye ndi muto cyane kuko twakundaga gukinira hano hafi kuko hari ibintu byinshi yakoraga bijyanye n’imyuga irimo ububaji, gusudira n’imashini zisya. Twabashaga kuza tukareba uko bakora kugira ngo natwe twige akazi.”

Yongeyeho ko yatumye abasha kumenya imyuga itandukanye ndetse anashimangira ko ariyo imutunze ku buryo adashobora kuzamwibagirwa.

Rugamba Isami we avuga ko Mayaka ari we muntu wa mbere washyizeho amagare akodeshwa ajyana abantu mu Mujyi wa Kigali, bakishyura igiceri cy’amafaranga 20.

Yagize ati “Mu 1969 umuntu wese washakaga kugira aho ajya yakodeshaga igare kwa Mayaka. Ikindi uko igihe cyagendaga nibwo yaje kugura aha atangira kuhakorera ububaji noneho nyuma nibwo yaje gukora n’umushinga wa Filimi na Resitora mu Biryogo azana iterambere.”

Yongeyeho ko yanafashije abantu benshi abigisha imyuga itandukanye ndetse anamenyekanisha Nyamirambo cyane cyane ko n’uvuze wese izina rye ahita yumva ko ari i Nyamirambo.

Sheikh Gatera Halid na we yavuze ko hari ibintu by’ingenzi azahora yibukiraho Mayaka.

Yagize ati “ Yahoraga hafi y’urubyiruko aharanira ko rwatera imbere, ni naho abakobwa n’abasore bajyaga kurebera sinema. Yari umugabo mwiza wabanaga n’abantu bose kuko ntiyari umuyisilamu ariko yabanaga nabo akabaha amafunguro mu gisibo kandi nanjye ndi mu bayakiriye.”

Emmanuel Mayaka yamenyekanye mu kwerekana sinema n’imikino y’i Burayi. Ni we washinze Ikipe y’Amagare ya Cine ElMay.

Mayaka yitabye Imana azize uburwayi
I Nyamirambo Mayaka yahubatse ibikorwa bitandukanye by'iteramberere harimo n'iyi hoteli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .