Urwego rw’Umuvunyi rwataye muri yombi Umunyerondo ukekwaho ruswa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuntu wari umunyerondo witwa Ruzindana Samuel wafatiwe mu cyuho asaba umuturage amafaranga ibihumbi 100 Frw kugira ngo atamusenyera ubwiherero yubatse binyuranyije n’amategeko.

Itangazo ryashyizwe ahagarara n’uru rwego, rivuga ko Ruzindana yafatanywe ayo mafaranga yari yasabye umuturage utuye mu Murenge wa Gatsata mu Kagari ka Nyamugari kugira ngo atamusenyera ubwiherero n’igikoni yubatse.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyerondo afungiwe kuri Station ya Polisi ya Gatsata.

Rikomeza rivuga ko “akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa”.

Mu gihe urukiko rwamuhamya icyaha, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva ku nshuro eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Abaturarwanda basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa batanga amakuru ku gihe no ku bantu babasaba indonke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .