00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego rw’umuvunyi rwasabye ko kurwanya ruswa bigirwa isomo mu mashuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 11:40
Yasuwe :

Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, yasabye ko amasomo yo kurwanya ruswa yigishwa mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza nk’uko higishwa andi masomo nk’Imibare, ubutabire n’ayandi.

Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rwiyemeje kuza mu bihugu bya mbere ku Isi mu kurwanya ruswa. Zimwe mu ngamba zizatuma rubigeraho zirimo gushyiraho amategeko, ubukangurambaga ndetse no gutoza abakiri bato kurwanya ruswa.

Mukama yavuze ko kwigisha amasomo yo kurwanya ruswa mu mashuri nk’uko higishwa Igifaransa, Icyongereza n’andi, bizatuma ububi bwa ruswa bucengera mu bana, bikabajya mu maraso.

Ati “Turasaba ko haba amasomo yo kurwanya ruswa nk’uko biga imibare, ubutabire, siyansi, tuzabyumvikanaho na guverinoma, ribe ishuri ryatuma wiga ruswa nk’uko wiga Igifaransa, Icyongereza, Ubugenge…”

Mu bigo by’amashuri hashyizweho amatsinda yo kurwanya ruswa [Anti-Corruption Club], atoza abanyeshuri kumenya ruswa, ububi bwayo, uko bayirinda ndetse no gutanga amakuru ku bayitanga n’abayakira.

Mukama avuga ko ‘izi ngamba zizatuma mu 2050 u Rwanda ruba igihugu kitarangwamo ruswa kuko abana bazigishwa ayo masomo ari bo bazaba bacyiyoboye abandi ari abaturage beza’.

Ati “Icyo gihe mu myaka 50 tuzaba dufite abana b’abanyarwanda bavuka bumva ko ruswa mu Rwanda ari kirazira, akaba ari cyo twaba dusigiye abana bacu”.

U Rwanda rwashyizweho amategeko menshi yo kurwanya ruswa harimo itegeko rihana icyaha cya ruswa, itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Havuguruwe itegeko rigenga amasoko ya leta mu gukumira ruswa yakundaga kugaragara mu itangwa ry’amasoko ya leta.

Hari itegeko ryerekeye imari n’umutungo bya leta ryavuguruwe umwaka ushize, itegeko rigenga abatanga amakuru ku byaha, ibikorwa cyangwa imyitwarire inyuranyije n’amategeko n’ayandi.

Icyaha cya ruswa ubu cyahindutse icyaha kidasaza mu Rwanda ku buryo aho umuntu yamenyekanira ko yakigizemo uruhare yagikurikiranwaho hatitawe ku gihe yaba yaragikoreye kandi hagashyirwa imbaraga mu kugaruza umutungo yaba yaranyereje.

Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, [Transparency International], yashyize u Rwanda ku mwanya wa 54 ku Isi, rusubiraho inyuma imyanya ibiri ugereranyije n’umwaka ushize kuko rwari ku mwanya wa 52.

Mukama yavuze ko bibabaje kuba u Rwanda rwarasubiye inyuma ariko bitanga umukoro wo kureba impamvu ibitera n’icyakorwa.

Urwego rw’Umuvunyi kandi rugiye gusaba inzego zirukuriye kuba rwagirira ingendo mu bihugu biza imbere mu kurwanya ruswa nka Cape Verde, kugira ngo harebwe imirongo bagenderaho ituma baba ku isonga.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas yasabye ko amasomo yo kurwanya ruswa yigishwa mu mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .