00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego rw’Umuvunyi rwasabiye ibihano abakozi 83 banze kumenyekanisha umutungo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 05:15
Yasuwe :

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yatangaje ko abantu bagera kuri 83 batamenyekanishije inkomoko y’umutungo wabo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 basabiwe ibihano birimo guhagarikwa ku kazi igihe gito badahembwa.

Mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi harimo kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo ry’abantu nk’uko bigenwa n’Itegeko rishya ryasohotse mu 2021.

Iryo tegeko ni ryo rigaragaza ibimenyekanishwa ibyo ari byo n’uko bikorwa ndetse n’ibihano bitaganywa mu gihe hari utamenyekanishije umutungo mu gihe cyagenwe.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko mbere ibihano byatangwaga byari ukwihanangirizwa no kugawa bigatuma nta mbaraga bifite cyangwa ntibitumye abantu bahinduka. Ubu harimo gukatwa umushahara w’ukwezi kumwe kugeza kuri atatu no kugenzurwa, nk’uko Nirere yabitangaje ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa by’uru rwego mu 2021/2022 ku bagize INteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu.

Yavuze ko abantu 16.774 ari bo bagombaga kumenyekanisha umutungo, umubare ukaba wariyongereye uyu mwaka kubera ko n’Abanyamabanga Ningwabikorwa b’Utugari na bo bari mu bagomba kumenyekanisha.

Abamenyekanishije bangana na 99,5%, ni ukuvuga 16191. Abataramenyekanishije umutungo ni 83 ari na bo basabiwe ibihano nk’uko yakomeje abisobanura.

Ati “Basabiwe ibihano harimo icyo guhagarikwa ku kazi ukwezi kumwe kudahemberwa kandi bakamenyekanisha umutungo.”

Urwego rw’Umuvunyi kandi rwagenzuye abantu 3218 barimo barindwi batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, bane bakaba barashyikirijwe ubugenzacyaha, izindi dosiye ziracyakurikiranwa.

Mu byo itegeko rishya ryo kurwanya ruswa ryazanye harimo ko kudashobora gusobanura inkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya ruswa ndetse n’abatahuweho kubika umutungo utari uwabo na bo bateganyirijwe ibihano.

Ati “Hari igihe nk’umuntu usanga afite umutungo atawugaragaje cyangwa yarawanditse ku wundi muntu, icyo gihe na we arakurikiranwa kuko aba abitse umutungo utari uwe.”

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, raporo y'ibikorwa by'umwaka wa 2021/2022
Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi ubwo bagezwagaho raporo y'Urwego rw'Umuvunyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .