U Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa, aho rufite amanota 53 ariko gahunda ziriho ni ukuyirandura burundu.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yatangaje ko basanze Komisiyo ishyinzwe kurwanya ruswa n’iyezandonke muri Gabon ifite uburyo bwiza bwo kurinda uwatanze amakuru kuri ruswa no kumuha agahimbazamusyi mu gihe uwo yatanzeho amakuru yahamwe n’icyaha.
Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 impande zombi zagiranye ibiganiro bitegura isinywa ry’amasezerano y’imikoranire, azatuma habaho ubufatanye mu gukurikirana abanyereza umutungo cyangwa barya ruswa bagahungira muri kimwe muri ibi bihugu.
Ati “Amasezerano ni atuma turushaho kongera imikorere n’imikoranire cyangwa kunoza cyane cyane binyuze mu gusangira ubunararibonye, guhanahana amakuru cyane cyane mu ikurikirana ry’abantu bakekwaho ibyaha bya ruswa no kugaruza umutungo ku bantu baba bakurikiranyweho ibyaha bagahungira hanze muri ibyo bihugu baba bari mu Rwanda cyangwa se muri Gabon.”
Yahamije ko mu buryo bwo gukurikirana ibyaba bimunga ubukungu bw’igihugu haba hakenewe ubufatanye kugira ngo bashobore kubihashya.
Ati “Ibyaha birenga umupaka byabaye byinshi umuntu ashobora gukora icyaha agasimbukira ahandi cyangwa se agatwara wa mutungo. Iyi mikoranire ni ngombwa kugira ngo niba hari umuntu ukoze ibyaha mu Rwanda, umuntu yibye amafaranga mu Rwanda aratorotse agiye muri Gabon, mu gihe mufitanye imibanire myiza ntashobora gutwara ayo mafaranga ngo ahere.”
Perezida wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri Gabon, Nestor Mbou yavuze ko politike y’u Rwanda ku byerekeye kurwanya ruswa basanze ari nziza cyane ku buryo bagiye kuyireba neza bagakuramo ibyo bashobora kwinjiza mu mikorere yabo byababyarira umusaruro.
Ati “Ni ngombwa ko twe abashinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bitandukanye twigiranaho ibikorwa bigamije guhashya iyi mungu y’iterambere ry’ibihugu.”
Mu bindi bigiye mu Rwanda harimo gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira imenyekanishamutungo kuko bo bagikoresha impapuro.
Mu Rwanda kuva mu 2011 hakoreshwa sisiteme y’ikoranabuhanga aho “umuntu akora imenyekanishamutungo yakongera kumenyekanisha umwaka ukurikiyeho ntiyongere gusubiramo, ahindura gusa icyahindutse niba ari ikintu yagurishije cyangwa se ikindi yungutse ni cyo gusa ahindura.”
Mbou kandi yavuze ko bari mu bikorwa byo gushishikariza u Rwanda kwinjira mu Ihuriro ry’Ibigo bishinzwe kurwanya Ruswa muri Afurika (RINAC) yo Hagati kugira ngo bashobore guhuza imbaraga muri uru rugamba.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzabanza gusuzuma inyungu rufite mu kwinjira muri iri huriro hakabona kwemezwa niba ruzawinjiramo.
U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010. Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!