Mu bizakorwa harimo kugabanya abakozi bava mu kazi no kugabanya umubare munini w’imanza ziba zitegereje gucibwa, kubaka inyubako nshya inkiko zikoreramo n’ibindi, nk’uko tubikesha The New Times.
Ni gahunda iri mu murongo w’iya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri, NST2, hagamijwe kugeza ubutabera bunoze kuri bose, kuzamurira ubushobozi urwego rw’ubutabera, no kugabanya imanza nyinshi ziba zitaciwe.
Iyi gahunda kandi ishingiye ku nkingi zirimo guteza imbere itangwa ry’ubutabera bunoze ndetse butangiwe ku gihe, guteza imbere imibereho y’abakozi, gukoresha ikoranabuhanga, ubunyamwuga, ihangwa ry’udushya, guteza imbere ibikorwaremezo byifashishwa mu nkiko, hatibagiwe ibijyanye n’itumanaho n’inozabubanyi.
Nko kugabanya umubare munini w’imanza zitinda zitaciwe, ni ikibazo uru rwego rwaguye na cyo cyane kuko zavuye kuri 25% mu 2017/2018 bigera kuri 59% mu 2023/2024.
Imibare igaragaza ko mu 2017/2018 imanza zavuye ku 63.360 zigera ku 10.315 mu 2023/2024 imibare itarajyanaga n’ubwiyongere bw’abacamanza cyangwa abandi bakozi b’inkinko.
Biteganyijwe ko mu myaka itanu iyo mibare izagabanywa byibuze ikagera kuri 30%, mu bikorwa bizatwara agera kuri miliyari 4 Frw.
Ikindi kandi uru rwego rwihaye ko byibuze mu 2029 ikirego kizaba kimara byibuze amezi arindwi kugira ngo kibe cyafashweho umwanzuro, avuye ku mezi icumi biriho ubu.
Icyakoze amategeko y’u Rwanda agena ko byibuze dosiye yaregewe urukiko bikozwe n’ubushinjacyaha, itagomba kurenza amezi atandatu itarafatwaho icyemezo, byarengaho bigafatwa ko yatinze.
Mu myaka ine ishize imanza zitafatiwe umwanzuro ku gihe zageze kuri 72% ziva ku 52.952 mu 2019/2020 zigera ku 91.050 mu 2022/2023 nk’uko ubushakashatsi bwamuritswe muri Nzeri 2024 bubigaragaza.
Mu bizakorwa kandi harimo kugabanya imanza zicibwa n’umucamanza umwe ku kwezi, zikava kuri 24 zikagera kuri 15 mu 2028/2029, no kugabanya dosiye umucamanza aba agomba kwitaho ku kwezi zikava kuri 52 zikagera kuri 30 mu 2029.
Ibyo bizajyana no kuganya imibare y’abava mu kazi aho imibare igaragaza ko mu myaka 20 ishize abagera kuri 35% bavuye mu kazi.
Mu kugabanya iyo mibare byibuze ikagera kuri 15% bizatwara miliyari 28,5 Frw, amafaranga azifashishwa mu bikorwa bijyanye no kunoza imibereho y’abakozi.
Mu myaka itanu iri imbere kandi hazakemurwa ibibazo by’inyubako nke zikoreshwa n’abo mu nzego z’ubutabera no kuvugurura izishaje, aho mu biteganywa harimo kubaka icyicaro gikuru cy’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda n’inyubako inkiko zikoreramo nshya umunani.
Ni igikorwa gikenewemo arenga miliyari 74,7 Frw hagati ya 2025/2026 na 2028/2029, aho buri mwaka hazajya hakenerwa byibuze miliyari 18 Frw buri mwaka.
Bizajyana no kuvugurura inyubako 15 inkiko zisanzwe zikoreramo mu myaka itanu iri imbere.
Ni igikorwa gikenewemo arenga miliyari 8.8 Frw, ibigaragaza ko buri mwaka hakenewe miliyari 1,7 Frw muri icyo gikorwa.
Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, imanza zizacibwa binyuze mu buhuza zizikuba gatatu zivuye ku 10% ziriho uyu munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!