Ku nshuro ya 80, Isi yifatanyije na Israel mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust] yakozwe na Adolf Hitler afatanyije n’abo mu Ishyaka ry’Aba-Nazi, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni esheshatu.
Mu Rwanda, iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa 27 Mutarama 2025. Cyabimburiwe no kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye.
Ambasaderi Einat yavuze ko “Ibibi by’urwango, kudaha abandi agaciro, n’irondabwoko biracyabaho muri iyi Si yacu uyu munsi. Kimwe mu bintu byagize uruhare rukomeye mu gutuma Jenoside yakorewe Abayahudi ishoboka ni ikwirakwizwa ry’imvugo zibiba urwango, ryabaye umusemburo w’ibikorwa bya kinyamaswa bidashobora gusobanurwa.”
Yashimangiye ko kwibuka ari ingenzi kuko “Kuzirikana amateka bitugeza ku kwiha inshingano, kugira ngo amagambo ‘ntibizongere ukundi’ ataba intero gusa, ahubwo abe ihame riduha umurongo. Gusa kwibuka ntibihagije. Tugomba kugira icyo dukora mu kurwanya amagambo y’urwango n’ivangura rishingiye ku bwoko biganisha ku bikorwa by’urugomo.”
Yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukoresha imbuga nkoranyambaga neza, kugira ngo barwanye “ababeshya cyangwa bagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mukoreshe ukuri, imitekerereze yagutse, n’ubumenyi mu guteza imbere umuco wo kubahana no gusabana.”
Umwarimu muri Kaminuza ya Tel Aviv muri Israel wari ugeze bwa mbere mu Rwanda, Prof. Uria Shavit, yavuze ko u Rwanda na Israel ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho, bishingiye ku mateka byanyuzemo.
Ati “Ubwo nasuraga Urwibutso rwa Kigali, nababajwe cyane no kubona mu Rwanda ibi byose byabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, nyuma y’uko amahanga yahize ko ayo mahano atazasubira ukundi, abantu benshi barakuye isomo mu byabaye mu Ntambara y’Isi ya Kabiri.”
Komiseri ushinzwe imibereho y’Abayahudi mu Budage no kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi, Dr. Felix Klein, yavuze ko ibyabereye Auschwitz-Birkenau ari indengakamere, icengezamatwara n’ubuhezanguni byaranze Adolf Hitler n’abo bafatanyije.
Mu myaka yo hagati ya 1941 na 1945 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, imiryango y’Abayahudi yiciwe Auschwitz-Birkenau muri Pologne, aho Abayahudi bavanywe hirya no hino mu Burayi bakahahurizwa bakicwa.
Magingo aya Auschitz ni hamwe mu hakomeye hakorewe ubwicanyi ndengakamere mu gushaka kurimbura ubwoko bw’ Abayahudi bicwaga n’aba-Nazi bo mu Budage.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko nubwo igihugu cye cyakoze amahano yaba mu Burayi no mu Rwanda, ubu kiri kugerageza guhindura amateka.
Ati “Kuba u Budage buri kugira uruhare mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi hano mu Rwanda biranezeza. Uburyo u Budage bwongeye kwakiranwa urugwiro mu muryango mpuzamahanga nyuma y’amahano yabaye, ni ikintu kizahora kinkora ku mutima. Kubona ibendera ry’u Budage n’irya Israel byombi byegeranye biranyura cyane.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kwibuka bigomba kubaho mu rwego rwo guha agaciro abishwe.
Ati “Ni ukwibutsa ko bijyana no gukumira ahakigaragara imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko abapfuye bagomba kwibukwa hanarengerwa abasigaye, ntitujye dutegeza ko abantu bicwa kugira ngo hafatwe ibyemezo.”
Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abasaga miliyoni esheshatu, naho Jenoside yakorewe abatutsi ihitana abasaga miliyoni.























Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!