00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha ikirego cy’umuturage uvuga ko yatewe urushinge rukamuviramo ubumuga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Kabiri rwatangiye kuburanisha inzitizi ku bujurire bw’umuturage wo mu Karere ka Nyabihu, warwitabajwe nyuma y’uko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rutegetse ko atsinzwe mu rubanza yaregeragamo indishyi ya miliyoni zirenga 97 Frw, avuga ko yatewe ubumuga n’umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Jomba.

Uyu muturage witwa Mukankwiro Angelique yajyanye Akarere ka Nyabihu mu nkiko nyuma y’umuforomokazi wo ku Kigo Nderabuzima cya Jomba wamuteye urushinge akavuga ko rwamuteye ingaruka zatumye acibwa akaguru.

Mukankwiro n’abo mu muryango we baregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu muri Nzeri 2018, arega uyu muforomokazi ko yamuteye urushinge we avuga ko rutari rujyanye n’indwara arwaye rukamugiraho ingaruka zaje no kurangira agize ubumuga nyuma yo gucibwa akaguru.

Uyu mubyeyi, umugabo we ndetse n’abana babo bose hamwe baregeraga indishyi ya miliyoni 97.8 Frw.

Mu iburanisha, abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n’uyu muganga uvugwaho gutera urushinge umuturage rukamugiraho ingaruka, basabye urega kugaragaza ibimenyetso bigaragaza indwara yari arwaye cyangwa ibigaragaza ko urwo rushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

Ni ibintu bashingiraga no kuri raporo ya muganga itarigeze igaragaza niba koko uyu muturage yaratewe urushinge rukamugiraho ingaruka zatumye agira ubumuga.

Mu mwanzuro w’uru rukiko wasomwe mu Ukwakira 2018, rwagaragaje ko nyuma yo gusesengura iki kirego rusanga nta bimenyetso bigaragaza ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

Mukankwiro yaje guhita ajurira mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze narwo ruza gusoma umwanzuro warwo ku wa 13 Nyakanga 2020, aho rwagumishijeho icyemezo cyafashwe n’Urwisumbuye rwa Rubavu.

Uyu mubyeyi yaje kwitabaza Urukiko rw’Ubujurire ruri mu Mujyi wa Kigali ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, rutangira kuburanisha inzitizi zagaragajwe n’abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n’uyu muforomokazi.

Ni inzitizi zishingiye ku kuba barasabye Urukiko rw’Ubujurire gutesha agaciro iki kirego nyuma yo kurugaragariza ko inkiko zose zabanje, uregera indishyi atigeze agaragaza ibimenyetso bishimangira ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ashingiye ku itegeko rigena ububasha bw’Inkiko, yasabye uwunganira Mukankwiro kugira icyo avuga kuri izi nzitizi zatanzwe n’abahagarariye Nyabihu, avuga ko nk’uko babigaragaje mu gutanga ikirego, hari ingingo zirengangijwe n’abacamanza bo mu nkiko zabanje.

Mu iburanisha rya none, umuturage wareze ntiyagaragaye mu rukiko kuko afite ubumuga, yari ahagarariwe n’abamwunganira mu buryo bw’amategeko.

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko umwanzuro ku kuba niba ubujurire bwa Mukankwiro buzaburanishwa cyangwa butageshwa agaciro, uzasomwa ku wa 11 Kamena 2021.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .