Urunturuntu nyuma y’aho Laure Uwase ashyiriwe muri komisiyo izafasha abadepite b’u Bubiligi kwiga ku bukoloni

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Kanama 2020 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bo mu Bubiligi batangajwe n’itoranywa rya Laure Uwase ukunze kumvikana ahakana jenoside yakorewe Abatutsi, muri komisiyo izafasha Abadepite b’icyo gihugu kwiga ku mateka y’ubukoloni icyo gihugu cyakoze mu Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Ni akanama gategerejweho kuzatanga raporoya mbere bitarenze Ukwakira 2020, bikazashyira ahabona ukuri gushingiye ku bushakashatsi, ku mateka y’u Bubiligi mu bihe by’ubukoloni.

Laure Nkundakozera Uwase yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Jambo Asbl ihuriyemo abahakana Jenoside, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News. Ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, ubu ni umuyobozi wa Ikondera Libre, ikinyamakuru gisebya leta y’u Rwanda.

Gushyirwa muri iyo komisiyo y’abantu 10 byashimishije bikomeye abo basangiye ibitekerezo nka Gustave Mbonyumutwa, umuhungu w’umugabo wahamijwe n’inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Shingiro Mbonyumutwa, akaba umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w’u Rwanda mu 1961.

Nyamara ku bashishikajwe no kuba ukuri ku bukoloni bw’u Bubiligi kwajya ahagaragara, batangiye kwibaza ibizava muri iyi raporo, aho ibinyamakuru byo mu Bubiligi byagaragaje Laure Uwase ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, “akaba n’umwavoka mu rugaga rw’i Bruxelles nk’impuguke y’akarere k’ibiyaga bigari“.

Nadia Kabalira mu gitekerezo yatanze kuri Twitter, yavuze ko nta kintu kigaragaza impamvu Uwase yagashyizwe muri iri tsinda ry’abiswe inzobere.

Ati “Umuntu yakwibaza mu by’ukuri ikintu gishobora kumugira inzobere, nta nyito ifitanye isano n’amasomo yaba yarize kuri iyo ngingo. Kuba muri iryo tsinda bizagabanya gusa icyizere iyi komisiyo ifitiwe. Amahirwe masa.”

Herman Gatera we yavuze ko yizeye ko ahubwo Uwase azamenyesha iyo komisiyo uruhare rwa Se Nkundakozera, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atemera, na nyina Beatrice Mukarugomwa ”Valerie Bemeriki mushya wa Ikondera Libre.”

Assumpta U. Seminega we yagize ati “Ababiligi bakunda mwene abo nyine. Ba bandi bahaye ingoma batagira personalité. Azagende abasingize abavuge ibigwi nk’uko bisanzwe. Iyo bahitamo undi ni byo byari kuntangaza.”

Hari n’uwatanze igitekerezo ati “Murumva muzungukiramo iki se @gmbonyumutwa? Inyungu mufitemo ni ukubaha umwanya wo gukomeza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi Mu Rwanda. Ubuse umwana nka @LaureUwase wonse amashereka arimo urwango rwa se wakatiwe na TPIR na nyina uyobora radio Ikondera wirirwa ubiba inzangano, nibagera ku Rwanda azavuga iki? Nibatangira kuvuga ibya PAFMEHUTU na MDR azavuga kandi se yarabiciye? Aho bukera muzabura byose.”

Umuyobozi wa Diaspora y’Abanyarwanda mu Bubiligi, Gilles Bazambanza, yabwiye IGIHE ko batunguwe n’uburyo Uwase yashyizwe muri iyo komisiyo, kandi nta kintu na kimwe kimwemerera gushyirwa mu itsinda rimwe n’abarimu muri kaminuza n’abashakashatsi.

Yavuze ko bakimara kumenya ko iyo komisiyo izajyaho, diaspora yagerageje kubaha amazina y’inzobere zakwifashishwa mu Rwanda zigizwe n’abashakashatsi, zaba ziri mu gihugu undetse n’abakorera mu mahanga nko mu Bubiligi na Canada, ariko bahitamo Uwase.

Yakomeje ati “Ntabwo bashobora gufata umuntu nk’uriya ngo bamugize impuguke, ntahagarariye abanyarwanda, ntabwo ari impuguke, muri make nta gishobora gutuma atoranywa. Twarabibabwiye n’ubu turagerageza kuvugana n’abahagarariye amashyaka atandukanye, kugira ngo tugerageze kubumvisha uko ibintu bimeze.”

Bazambanza avuga ko bishoboka cyane ko hari “izindi mpamvu zituma bashobora guhitamo umuntu utari impuguke kandi bakamwita impuguke.”

Yakomeje ati “Ni uko hari izindi mpamvu twebwe tutazi. Izo mpamvu zindi zigomba kuba zihari, nizo zituma hazamo umuntu nk’uriya utari inzobere, ariko njye ntabwo nzizi. Turagira ngo tubonane nabo tubabwire icyo tubitekerezaho, hanyuma natwe badusobanurire icyo twabasha gukora ku buryo izo nzobere zatoranywa mu buryo bufite ishingiro.”

Mu bandi bashyizwe muri ako kanama harimo Dr Zana Mathieu Etambala ukora muri Musée d’Afrique akanigisha muri KULeuven, akaba umuhanga mu mateka y’ubukoloni; Dr Gillian Mathys wigisha muri Kaminuza ya Gent, akaba umuhanga mu mateka n’umushakashatsi; Prof Elikia M’Bokolo wo muri Kaminuza ya Kinshasa, akaba umuhanga mu mateka; Anne Wetsi Mpoma, umunyamateka y’ubugeni na Musenyeri Mgr Jean-Louis Nahimana, wayoboye Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge mu Burundi.

Biteganyijwe ko abari muri iyi komisiyo bazahura n’abantu batandukanye ndetse bagakora n’ibindi bintu mbere y’uko bakora raporo ya nyuma, mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa bibaye ngombwa. Ni raporo yitezweho kuzaba inatanga ibitekerezo ku cyakorwa.

Biteganywa ko mbere yo gukora raporo, abashyizwe muri iyi komisiyo bazakorana n’indi miryango itandukanye irebana n’ibyo bihugu, nka Geneviève Kaninda (Collectif Mémoire Coloniale), Suzanne Monkasa uyobora urugaga rw’abagore muri diaspora ya Congo mu Bibiligi, Tracy Tansia n’umwe mu bahagarariye Ibuka, impuzamiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda mu 1922–1962, muri icyo gihe amateka akagaragaza ko ari bwo ivanguramoko ryigishijwe cyane rikinjizwa no mu biranga abantu n’imitegekere y’igihugu, bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu minsi ishize nibwo Umwami w’u Bubiligi Philippe Léopold Louis Marie yasabye imbabazi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, kuri iyi tariki ya 30 Kamena 2020, umunsi RDC yizihizaho ubwigenge ku nshuro ya 60.

U Bubiligi bwakolonije RDC mu cyiswe Congo Belge, hagati ya 1908 na 1960, amateka avuga ko muri icyo gihe abaturage b’icyahoze ari Zaïre babarirwa mu miliyoni bapfuye, bazira indwara, iyicarubozo n’imirimo y’agahato.

Laure Uwase yashyizwe muri komisiyo izafasha abadepite b’u Bubiligi kwiga ku bukoloni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .