Urunturuntu hagati ya Kaminuza ya Gitwe na Dr Muvunyi uyobora HEC ushinjwa kuyihombya

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa , Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Mutarama 2019 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe iherereye mu Karere ka Ruhango buvuga ko bwarenganyijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), Dr Muvunyi Emmanuel, bituma igwa mu gihombo bw’asaga miliyari 1.5Frw.

Kaminuza ya Gitwe ni imwe mu zafungiwe amwe mu mashami na HEC muri Mata 2017 kubera kutuzuza ibisabwa.

Ishami ry’ubuganga muri iyo kaminuza ni rimwe mu yahagaritswe, nyuma yo gusanga ritujuje ibisabwa nk’ibikoresho bidahagije, abarimu n’ibindi.

Muri Nzeri uwo mwaka, HEC yakomoreye iyo Kaminuza ariko mu ishami ry’ubuganga itegekwa kumara imyaka ibiri itakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere kugira ngo abo mu myaka yo hejuru babone ubwisanzure ku bikoresho bishya byari byaguzwe, babashe kwiga ibyo batize mu myaka ya mbere.

Iyi kaminuza ivuga ko kubuzwa kwakira abanyeshuri bashya byakozwe na Dr Muvunyi uyobora HEC, ariko akayitegeka gukomeza guhemba abarimu bagomba kwigisha muri uwo mwaka kandi badakora.

Ubwo yakomorerwaga, iyo Kaminuza yari yamaze no gushaka abarimu b’inzobere barimo abavuye muri Nigeria. HEC yasabye iyo gukomeza kugumana abo barimu ikabafata neza kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho gutera imbere.

Ubuyobozi bw’iyo Kaminuza buvuga ko bwakomeje gusiragizwa na HEC kandi bwujuje ibisabwa ku buryo bimaze kuyitera igihombo gikabije.

Iyi kaminuza ivuga ko yandikiye HEC iyibwira ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abatarabashije gukoresha izo laboratwari bazikoreshe, aho ngo yizeraga ko baramutse barangije kubikora nta zindi mbogamizi zaba zikibayeho zo kuba batakwemererwa kwakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere.

Umuyobozi uhagarariye abashinze iyi kaminuza, Urayeneza Gérard, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bari mu myaka yisumbuyeyo bigiye muri izo laboratwari, babimenyesheje HEC ko byamaze gukorwa ntiyabafungurira.

Yavuze ko buri gihe iyo HEC ibasuye ibasaba ibyo banoza bakabikora n’ubwo bwose ngo biba bitari no ku rutonde rw’ibyo basabwe mbere.

Iyi Kaminuza ivuga ko inanizwa na Muvunyi ndetse ko afitanye ubucuti bwihariye n’abahoze bayoboye iryo shuri bakaza kwirukanwa kubera imicungire mibi.

Mineduc yashyizeho itsinda ry’ubugenzuzi, HEC iritesha agaciro

Dr Urayeneza avuga ko muri Nzeri 2018, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yabasuye akanyurwa n’ibyakozwe, aho ngo yabijeje ko mu kwezi kumwe bazemererwa kwakira abanyeshuri bo mu wa mbere, asiga ashyizeho n’itsinda rizagenzura ko ibyo basabwe byakozwe.

Iri tsinda ngo ryakoranye na kaminuza mu kwihutisha ivugururwa ry’amategeko yihariye yo kuyifasha kunonosora ibindi bintu bike byari bisigaye.

Umuyobozi wa HEC na we ngo yahise ashyiraho itsinda rye, aburizamo raporo yagombaga gushyikirizwa Mineduc nk’uko Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura yari yabisabye.

Dr Urayeneza ati “Minisitiri Mutimura yaravuze ati ‘mu kwezi kumwe nzaba mbafunguriye, ariko hari utuntu mwabanza kunonosora nk’amarido ari hariya, iby’intebe zo mu isomero. Ikibabaje ni uko Minisitiri yashyizeho itsinda ry’abagomba kugenzura ko ibyo yadusabye twabikoze, Muvunyi abonye ko iri tsinda rizasiga ridukomoreye aca inyuma yishyiriraho irye tsinda.”

Avuga ko kwangirwa gufungurirwa umwaka wa mbere byatumye bahomba arenga miliyari 1,5Frw bitewe n’uko imaze imyaka ibiri ihemba abarimu b’abanyamahanga 30 kandi badakora.

Muvunyi yapfukamishije abarimu

Iyo uganiriye n’abarimu bo muri Kaminuza ya Gitwe, bamwe ubona bavugana ubwoba ku cyemezo HEC yafatiye iyi kaminuza, ngo batinya Muvunyi.

Hari uwagize ati “Araza agapfukamisha abarimu hasi abandi akabasabira kwirukanwa, hari uwirukanwe kubera ko we wabonaga ashira amanga akaba yatinyuka no kubaza ikibazo mu nama iyobowe na Muvunyi.”

Icyenewabo, udutsiko no kwivanga kwa Urayeneza

Dr Muvunyi Emmanuel yabwiye IGIHE ko ibyo ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bumushinja ari urwitwazo. Yavuze ko bajya guhagarika ishami ry’ubugaga muri iyo Kaminuza byaturutse kuri raporo y’inzobere zakoze igenzura.

Avuga ko iyo raporo yemejwe na Minisiteri y’Uburezi ari nayo yabandikiye ibasaba kuba bahagaritse kwakira abanyeshuri, ku buryo icyemezo cyafashwe na Mineduc cyitakwitirirwa Muvunyi ku gite cye.

Muvunyi yavuze ko hashize umwaka n’igice Kaminuza ya Gitwe imenyeshejwe ko mu myaka ibiri ari bwo izongera kwakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ubuganga, ku buryo uyu munsi atari bwo bavuga ko bibangamiye.

Ati “Byumvikane ko icyo atari ikintu gishya kije ejo bundi, bakimenyeshejwe tariki 22 Nzeri 2017. Bari babizi ko iyo myaka bazayimara batakira abanyeshuri. Si ibintu Muvunyi yababwiye, ni Minisiteri yabibabwiye biturutse mu buryo isuzuma ryai ryakozwe.”

Dr Muvunyi yavuze ko ikibazo Kaminuza ya Gitwe ifite ari ukwivanga kwa Urayeneza mu mikorere y’abandi bakozi, kugeza ubwo abategeka gufata ibyemezo bihuje n’ibyifuzo bye.

Yavuze ko ubwo bemeraga kuyifungurura by’agateganyo mu 2017, iyo Kaminuza yari yashyizeho inama nshya y’ubuyobozi ariko ngo nyuma y’amezi atandatu yareguye kubera kunanizwa, ku buryo guhera ubwo kugeza ubu hamaze kujyaho inama z’ubuyobozi eshatu.

Iyi Kaminuza ivuga ko imaze guhomba miliyari 1.5 Frw kubera itegeko rya Muvunyi ryo gukomeza guhemba abarimu. We asobanura ko Kaminuza ya Gitwe yagiriwe inama yo kugumana aba barimu kuko aribo bari bashoboye bayifasha kuzamura ireme ry'uburezi

Ati “Yari yabategetse kwirukana umuyobozi w’ishuri, baravuga bati oya twe ntitubona impamvu yo kumwirukana azatujyana mu rukiko, arababwira ati njye mfite uburenganzira bwo kumwirukana.”

Imyanzuro y’inama y’ubuyobozi yo ku wa 14 Mutarama 2018 IGIHE yabonye, igaragaza ko abagize iyo nama binubiraga kwivanga kwa Urayeneza mu miyoborere ndetse bamubwira ko bikomeje gutyo ishuri ryazafatirwa imyanzuro na Mineduc.

Muvunyi kandi avuga ko hakoreshwa icyenewabo n’udutsiko muri iyo Kaminuza, ku buryo bibangamiye imikorere n’imyigire.

IGIHE yabashije kubona urutonde rw’abayobozi n’abakozi bagera kuri 19 bagiye bafitanye amasano ya hafi.

Urugero Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza ni umwisengeneza w’umugore w’Uhagarariye Kaminuza mu by’amategeko. Ushinzwe abakozi n’imibereho y’abanyeshuri ava inda imwe n’umuyobozi mukuru wungirije.

Muvunyi ati “Ishuri rifite amacakubiri, udutsiko. Icyo gihe tujyayo mu bakozi hari abari bashyigikiye nyiri ishuri abandi bashyigikiye umuyobozi. Nibyo byavuyemo n’umuyobozi kumwirukana kuko atumviraga nyiri ishuri.”

Hari raporo y’igenzura HEC iherutse gukorera muri iryo shuri, igaragaza ko bimwe mu byo ryari ryarasabwe gukosora bitakozwe.

Muri byo harimo nko kuba abarimu bamwe b’inzobere barasezeye, kuba abakozi baberewemo ibirarane by’amezi arindwi, kudashyira mu bikorwa porogaramu zigamije kwigisha abanyeshuri ibyo batabashije kwiga mbere , kudatanga imisoro, kuba ritaratanga ubwiteganyirize bw’abakozi bwa miliyoni zisaga 94 n’ibindi.

Muvunyi yavuze ko iryo shuri riherutse no gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ryerekane ko hari abanyeshuri bagiye kwimenyereza kandi bataragiyeyo.

Ati “Hari abanyeshuri twari twababwiye kujyana kwiga ibyo batize, bakajya mu bitaro bakitoza mu bintu runaka. Baduhaye raporo ko babikoze ku banyeshuri bagombaga kurangiza bari mu mwaka wa kane. Tuvuyeyo twagiye CHUK aho batubwiraga ko bakoreye, dusanga bahimbye imikono y’abakozi bo mu bitaro, babeshya ko bahageze kandi batarahegeze.”

Kuba Muvunyi yaba afitanye ubucuti n’abahoze bayoboye iyo Kaminuza, gupfukamisha no kwirukana abarimu byose arabihakana, akavuga ako ari ibihuha.

Hitabajwe Inteko Ishinga Amategeko

Mu gushaka ubufasha, mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yo ku wa 3 Mutarama 2019, Kaminuza ya Gitwe yandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, imusaba ubuvugizi ku karengane yakorerwa na Dr Muvunyi.

Igira iti “Tubandikiye tubasaba ubuvugizi kugira ngo akarengane no gutotezwa Kaminuza ya Gitwe ikorerwa n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza ‘HEC’ kabe kavanwaho […] kamaze guteza iyi kaminuza igihombo gikomeye buryo itagifite urwinyagambururo na ruto.”

Kuba Kaminuza ya Gitwe imaze imyaka ibiri itakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere, abayobozi babo babibonamo umugambi bavuga ko wacuzwe na Muvunyi n’abahoze bayiyobora, kugira abiga mu mwaka wa gatatu n’uwa kane nibarangiza amasomo yabo, kaminuza izahite ifunga imiryango kuko itazaba igifite abanyeshuri yigisha.

Kaminuza ya Gitwe yashinzwe n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’Abadivantisiti b’i Gitwe (APAG) nyuma yo gushinga ishuri ryisumbuye rya ESAPAG mu 1981.

Abashinze iyi kaminuza kandi mu 2002 bubatse ibitaro bya Gitwe bishobora kwakira abarwayi basaga 400.

HEC igaragaza ko iyi kaminuza ifite abakozi 19 bafitanye amasano ya hafi ku buryo bitera ibibazo mu miyoborere kubera ubushobozi buke
Iyi Kaminuza yahagaritswe imyaka ibiri itakira abanyeshuri mu mwaka wa mbere mu ishami ry'ubuganga
Umuyobozi wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, avuga ko Kaminuza ya Gitwe yahagaritswe na Minisiteri y'Uburezi aho kuba umwanzuro we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza