00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urundi ruganda rukomeye rw’inkingo rushaka gufungura ishami mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 May 2022 saa 07:05
Yasuwe :

Uruganda Serum Institute of India (SII) rwa mbere ku isi mu gukora inkingo, rwatangaje ko rushaka kwagurira ibikorwa byarwo hirya no hino ku Isi, ndetse mu bihugu rwifuza gukoreramo harimo u Rwanda.

Ni umushinga urimo gutekerezwaho mu gihe u Rwanda rwamaze gusinyana amasezerano n’uruganda BioNTech rwo mu Budage, azatuma i Kigali hafungurwa uruganda rukora inkingo za COVID-19, malaria n’igituntu.

Urwo ruganda rwa BioNTech ruzaba rwifashisha uburyo bwa mRNA bufasha umubiri gutahura uburwayi no kuburwanya, bukoreshwa nko mu nkingo za COVID-19 za Pfizer/BioNTech na Moderna.

Butandukanye n’ubushingira kuri virus yapfuye cyangwa ifite intege nke y’indwara bashaka gukingira, bukoreshwa mu nkingo za Oxford/AstraZeneca.

Umuyobozi wa SII, Adar Poonawalla, kuri uyu wa Mbere yabwiye Reuters ko igihe cyo kugaba amashami mashya ari iki, maze uruganda rukagurira ibikorwa hirya no hino ku Isi.

Yakomeje ati "Hari ibihugu bihagaze neza hanze aha: Afurika y’Epfo, u Rwanda murabizi, mvuze bikeya mu byo turimo kurebaho."

Kuri ubu Poonawalla yitabiriye inama mpuzamhanga izwi ka World Economic Forum irimo kubera i Davos mu Busuwisi, aho yiteze guhura na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika ngo baganire kuri gahunda afite.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bitabiriye iyo nama.

Iyo ngo ni imishinga ikeneye ishoramari ribarirwa hafi muri miliyoni $300.

Ntabwo ariko yatangarijwe bimwe mu byaba bikorerwa mu nganda zafungurwa muri Afurika.

SII imaze iminsi gitanga umusanzu ukomeye mu gukingira icyorezo cya COVID-19, binyuze mu rukingo rwa AstraZeneca rukorwa ku bufatanye na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza.

Umugabane wa Afurika Africa ukenera inkingo nyinshi, nyamara ugasanga izishobora kuhakorerwa ni 1%. Mu gukora impinduka, Afurika ifite intego ko bitarenze umwaka wa 2040 izaba ibasha kwikorera 60%.

Ubwo yahuraga n’icyorezo cya COVID-19, Afurika yiringiye inkingo zituruka ahandi, nazo zabonekaga bigoye.

Hifashishijwe cyane inkingo za SII, ariko ziza kubura ubwo icyorezo cyafataga indi ntera mu Buhinde, bityo icyo gihugu kikabanza gukingira abaturage bacyo.

Uretse inkingo za COVID, SII inakora inkingo z’indwara zirimo diphtheria, igituntu, iseru, rubella n’izindi.

Mu rugada bafite mu Buhinde kandi hakorerwa n’izindi nkingo za COVID–19 zavumbuwe n’izindi nganda nka Sputnik rw’u Burusiya na Novavax rwo mu Bushinwa.

Adar Poonawalla yavuze ko bashaka gufungura uruganda mu bihugu birimo u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .