00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urumogi mu bitemewe byatahuwe muri gereza eshanu zo mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 November 2024 saa 11:33
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, bwatangaje ko mu bikorwa byo gusaka ibitemewe muri gereza zitandukanye zo mu gihugu, batahuye urumogi, telefone, imisemburo, ibyuma n’ibindi byasanzwe muri gereza eshanu zo umu gihugu.

Amabwiriza agenga amagereza mu Rwanda ateganya ko hakorwa isaka ku bantu bose binjira n’abasohoka kugira ngo harebwe niba nta kintu kitemewe yinjiranye cyangwa asohokanye muri gereza.

Itegeko rigenga RCS ryo mu 2022 riteganya ko umukozi w’umwuga wa RCS afite ububasha bwo “gusaka mu igororero no gusaka umuntu wese winjira cyangwa usohoka mu igororero.”

Isaka risanzwe ku bantu binjiye muri gereza ritangirira ku muryango abacungagereza basaka akantu ku kandi, uwinjiye yageramo imbere na ho abagororwa bashinzwe umutekano bakongera gusuzuma neza niba nta wibeshye mu gusaka.

Ingingo ya 21 y’iri tegeko itegeka ko “Mbere y’uko umuntu yinjira mu igororero, harebwa ibintu bye bwite afite bitemewe kwinjiranwa bikabarurwa bigashyirwa mu nyandiko. Umuntu ufunzwe n’umuyobozi w’igororero bagashyira umukono cyangwa igikumwe kuri iyo nyandiko.”

Ibintu biba bishobora kubikwa aho ni nka telefone abantu baba barafatanywe, indangamuntu, amafaranga n’ibindi bikoresho bikenerwa buri munsi umuntu ufunzwe atemerewe.

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo giteganya ko ubuyobozi bw’igororero bugena ahantu habikwa ibintu bitemewe kwinjizwa mu igororero, ibidashobora kubikwa bigasubizwa umuryango w’umuntu ufunzwe cyangwa bikabikwa n’ubuyobozi bw’igororero mu gihe nta muryango afite.

Mu isaka rusange ryabaye ku wa 16 Ugushyingo 2024 mu magororero atanu ya RCS hagamijwe gusohoramo ibitemewe byose byaba birimo, hafatiwemo ibirimo urumogi.

Amagororero yasatswe ni Rwamagana, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Bugesera.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya RCS buvuga ko “mu gusaka, ibitemewe byabonetse muri ayo magororero harimo urumogi, telefone, inzoga z’inkorano, packmaya (imisemburo), ibyuma by’ibicurano n’ibindi.”

Umusemburo wifashishwa mu gukora inzoga z’inkorano, ndetse abazenga baba bagamije kuzigurisha bagenzi babo imbere muri gereza, na ho telefone zigakoreshwa mu guhamagara mu buryo butemewe burimo n’ubutekamutwe.

Gusa ufatanywe urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bishobora kuba impamvu ituma ashyikirizwa ubuganzacyaha agakorerwa ikindi kirego kijyanye n’ibiyobyabwenge yafatanywe.

Gereza ya Muhanga ni imwe mu zasanzwemo urumogi mu isaka ryakozwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .