Urukungu rwakuranye n’amasaka ni yo mpamvu abantu biciwe mu nsengero- Ntazinda Marcel

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 Mata 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi w’imivugo akaba n’umukozi mu Kigo gishinzwe Ihererekanyamakuru ku myenda mu Rwanda (CRB), Ntazinda Marcel, yagaragaje ko impamvu Abatutsi benshi bahungiye mu nsengero bazi ko bari burokoke bikarangira bishwe ari uko urukungu rwakuranye n’amasaka.

Mu 1994, ubwo habaga Jenoside, abatutsi benshi bari kwicwa bazira uko bavutse, hari umubare munini wabo wahungiye mu nsengero, muri kiliziya no mu misigiti nk’ahantu hizewe bashobora kurokokera.

Biragoye kwiyumvisha ko umuntu yasanga mugenzi we mu rusengero akamwica kandi barahahuriraga bagiye gusenga ndetse bamwe barakoranye imirimo yo mu rusengero itandukanye.

Bitandukanye n’ibyo muri uwo mwaka, benshi bari bateze amakiriro muri za kiliziya, insengero n’ahandi hantu hambarizwa Imana, ariko ntibyababujije kwicwa urw’agashinyaguro.

Mu kiganiro Umwanditsi w’imivugo akaba n’umukozi mu Kigo gishinzwe Ihererekanyamakuru ku myenda mu Rwanda (CRB), Ntazinda Marcel, yagiranye na shene ya Youtube ya SINAI TV, yavuze ko intandaro yo kwicwa kw’abatutsi bahungiye mu nsengero kandi bikozwe n’abari abakirisitu, byatewe n’uko urukungu rwakuranye n’amasaka, ni ukuvuga ko urwango rwabibwe kera.

Ati “Buriya ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kera, ku buryo yamunze imitima y’Abanyarwanda. Iyo urebye ibikorwa bya mbere nko muri 1957, icyo gihe ubukirisitu bwari butarasakara. Abasakazaga ubukirisitu rero babwubakanaga ya ngengabitekerezo y’urwango, aho wasangaga umuntu azi ko ari umuhutu kuruta uko ari umukirisitu.”

Yakomeje ati "Ibyo bintu ni nka rwa rukungu rukurana n’amasaka, byarakuranye noneho amasaka akagenda aganzwa n’urukungu, ugasanga amasaka yaragwingiye ariko wabireba ukabona byose biri mu murima."

Ntazinda yagereranyije amatorero y’icyo gihe n’umurima w’amasaka wuzuyemo urukungu. Uyu ni umugani Yezu yaciriye abantu bari bamuteze amatwi ariko icyo gihe ababwira ko bakwiye kureka urukungu rugakurana n’amasaka.

Ati “Mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa, mu isarura nzabwira abasaruzi ntimubanze mutoranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.”

Uwo mwuka utari mwiza wakomeje gututumba no mu matorero ya Gikirisito bigeze mu 1994 bihumira ku murari.

Ntazinda yakomeje asobanura ko icyo gihe byari bikiri mu mitima yabo ariko biza kujya ahagaragara.

Ati “Bigeze muri 1994 biba nk’ikirahure kirimo amazi yacayutse hasi harimo ibyondo. Niho ubona umupasiteri abantu bamuhungiragaho akababwira ati mwe muri Inyenzi, ukibaza niba ari wa wundi mwasenganaga ukumirwa. Abapadiri hari benshi babahungiragaho bakabagambanira kandi aribo babahaye ukarisitiya.”

Ibintu byakomeje kuba bibi ku bahungiye mu nsengero bigera n’aho babanza guhabwa za Penetensiya [kwicuza ibyaha] ngo babone kwicwa ndetse abandi baranabatizwa.

Kubona abahungiye mu nsengero barahiciwe ntihagire ubundi butabazi bahabwa bigaragaza ikimwaro gikomeye cyashyizwe ku madini ndetse hari n’abari abakozi b’Imana bijanditse muri Jenoside kandi bari bafite inshingano zo kwigisha urukundo.

Amadini akwiye gusaba imbabazi

Ntazinda Marcel asanga amatorero akwiye kwicara agasasa inzobe, akemera gusubira ku mateka y’ahahise mu rwego rwo kurushaho kubaka no komora inguma abarokotse Jenoside aho gutwikira amazi avanze n’imyanda.

Ku wa 20 Ugushyingo 2016 nibwo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda hose hatambutse ibaruwa yasomwe nyuma yo gusoza misa isaba imbabazi ku byo abari abakozi ba Kiliziya bakoze muri Jenoside ariko no mu 2000 yari yarasabye imbabazi ku byakozwe n’abakirisitu bayo.

Amwe mu magambo yari yanditsemo yagiraga ati "Mutubabarire kubera ibyaha by’urwango mu gihugu ndetse no kugera ku rwego rwo kwanga bagenzi bacu kubera ubwoko bwabo."

Ibi ariko byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu bayobozi basaba ko kiliziya yari ikwiye gusaba imbabazi ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside. Ku ruhande rwa kiliziya, nayo yashimangiye ko nubwo isaba imbabazi itazisaba nka kiliziya ahubwo ko izisabira abari abayoboke bayo ndetse n’abihaye Imana bijanditse muri Jenoside.

Itorero rya ADEPR na ryo muri uwo mwaka, ryareruye risaba imbabazi ubwo uwari umuvugizi waryo Sibomana Jean yari ari mu Karere ka Ruhango. Yagize ati “Mutubabarire, mutubabarire mutubabarire.”

Icyo gihe Sibomana yagaragaje ko hari abayoboke ba ADEPR n’abayobozi muri iri torero bijanditse mu kwica Abatutsi muri Jenoside ari nayo mpamvu agomba gusaba imbabazi kandi ko bitazongera kubaho.

Biragoye kubona amatorero yerura ngo asabe imbabazi ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo inyigisho z’urwango zagejeje kuri Jenoside yatumye abasaga miliyoni imwe bicwa mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

I Kibeho ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi, aho basaga ibihumbi 25 bari bahahungiye bizeye kurokoka
Ntazinda Marcel yasabye amadini gusasa inzobe agasaba imbabazi ku ruhare yagize muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .