Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanze kwakira ikirego cy’abaturage ba Bannyahe

Yanditswe na Habimana James
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanze kwakira ikirego abaturage bagize imidugudu ya Kangondo I na Kangondo II bigize agace kazwi nka Bannyahe barezemo Akarere ka Gasabo, rwanzura ko nta gaciro gifite.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gufata umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’abatuye mu gace ka Bannyahe mu kagari ka Nyarutarama, bareze Akarere ka Gasabo basaba guhabwa ingurane ikwiye y’amafaranga ku mitungo yabo, mu gihe ubuyobozi bushaka kubaha inzu ziri mu Busanza ngo bimukiremo nk’ingurane y’aho bari batuye.

Umucamanza yabanje kubwira abaturage bari buzuye icyumba cy’iburanisha ko Urukiko rwagendeye ku ngingo zari zagaragajwe n’Akarere ka Gasabo, ndetse n’uko abahagarariye aba baturage mu Rukiko bari bisobanuye.

Tariki ya 6 Gashyantare Me Rushikama Justin wari uhagarariye akarere ka Gasabo mu mategeko, yari yatanze inzitizi zirimo kuba abaturage ba Bannyahe baratakambiye uwo batagombaga gutakambira.

Yavugaga ko bitewe n’uko inzego zikurikirana, aba baturage basimbutse inzego kuko bagombaga gutakambira Umujyi wa Kigali aho gutakambira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Me Nizeyimana Boniface na Me Ndihokubwayo Innocent bunganiraga imiryango ituye Bannyahe, bo babwiye urukiko ko abo bunganira batatakambiye Minisitiri kubera icyemezo cyari cyafashwe na we (Kaboneka Francis), kuko icyemezo cyafashwe na Minisitiri, Meya w’Umujyi wa Kigali atari bukivuguruze.

Mu gusoma umwanzuro, Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze aba baturage baragombaga gutakambira Umujyi wa Kigali, bityo rugasanga batarubahirije amategeko.

Indi nzitizi Akarere ka Gasabo kari kagaragaje ituma ikirego kitakirwa, ni uko aba baturage bose batanze igarama rimwe, mu gihe buri umwe yagombaga gutanga igarama rye kuko buri wese afite umutungo we.

Abunganizi b’aba baturage bo bavugaga ko ikiburanwa cyari ingurane ikwiye y’amafaranga ku mitungo yabo, bityo ko bose bari basangiye inyungu imwe mu rubanza.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze uwitwa Mushimiyimana Antoinette ariwe gusa watanze igarama ringana n’ibihumbi 20.

Urukiko rwavuze ko buri wese yagombaga gutanga igarama kuko buri umwe afite umutungo we, bituma rwanzura ko ikirego cyatanzwe n’abahagarariye aba baturage kitakiriwe kuko nta garama ryatanzwe, ndetse bakaba baratakambiye inzego mu buryo butubahirije amategeko.

Umwe mu baturage waganiriye na IGIHE, yavuze ko bigaragara ko barenganyijwe, ubu bagiye kuganira n’ababahagarariye mu Rukiko kugira ngo barebe ko bajuririra iki cyemezo.

Mu mvugo z’aba baturage, bumvikana bavuga ko badashobora kuva aho basabwa kwimuka, keretse igihe bahawe ingurane y’amafaranga.

Mu 2017 Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kwimurira abatuye muri ako gace, mu Murenge wa Busanza mu karere ka Kicukiro.

Abaturage bo bagaragaje ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kubimurira mu nzu, ahubwo bo bagasaba ko bahabwa amafaranga bakishakira aho kuba bihitiyemo.

Muri Werurwe 2018, Umujyi wa Kigali washyize ibuye ry’ifatizo ku hazubakwa izo nzu mu Murenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro.

Abatuye muri Bannyahe bakomeje gusaba ingurane y'amafaranga mu gihe ubuyobozi bwifuza kubaha inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza