Aba mbere bazagera mu Rwanda kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, nibwo Urukiko rwatesheje agaciro ikirego rwari rwagejejweho n’abashaka gutambamira ibiteganywa n’amasezerano Guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda ku gushaka ibisubizo ku Bimukira bageze muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umucamanza Jonathan Mark Swift yavuze ko abatanze ikirego nta bimenyetso bifatika bagaragaje by’uko muri iki gihe aba Bimukira bazaba bari mu Rwanda batagereje igisubizo kirambye ku bibazo byabo, bazafatwa nabi cyangwa ngo bagire ikindi kibazo icyo aricyo cyose.
Ati “Ntabwo mbona ko hari ibimenyetso byerekana ko muri iki gihe cyagenwe cyerekana ko hazabaho gufatwa nabi, kwimwa ubuhunzi, cyangwa ikindi kintu cyose kibi cyababaho.”
Abatanze ikirego bahise bajurira, kuwa Mbere tariki 13 Kamena akaba aribwo ubujurire bwabo buzumvwa.
Kuwa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza bagiranye amasezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.
Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.
Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse kubwira IGIHE ko u Rwanda rwamaze kwitegura kwakira aba Bimukira kandi nibagera i Kigali bazafatwa neza nk’uko bigengwa n’amasezerano yo kubazana.
Ati “Icyiza ni uko twe mu Rwanda rwiteguye. Uyu munsi ndagira ngo mare impungenge z’uko niyo batubwira ngo haje 500 ba mbere, abo twabakira ariko nk’uko mubizi bazagenda baza mu byiciro kandi nta gutungurana kuzabamo.”
U Bwongereza bumaze igihe bukomerewe n’ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze mu nzira izwi nka ‘English Channel’
English Channel ni inzira y’amazi itandukanya Amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa. Iyi nzira yifashishwa cyane n’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje amato mato mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuva umwaka wa 2020 watangira kugeza mu kwezi kwa Kanama k’uwo mwaka, u Bwongereza bwari bumaze kwakira abimukira 3950 banyuze muri ‘English Channel’.
Byageze muri Mata 2022 u Bwongereza bwugarijwe cyane n’iki kibazo cy’abimukira kuko imibare yagaragaza ko uyu mwaka ushobora kurangira bwakiye abimukira ibihumbi 60 ugereranyije n’abarenga gato ibihumbi 28 bwakiriye mu 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!