Ku wa 15 Mutarama uyu mwaka, ni bwo Karasira yihannye inteko imuburanisha i Nyanza.
Mu mpamvu yatangaga harimo ko abona abo bacamanza bamufitiye urwango, kuko banze gushyira mu bikorwa icyemezo cya muganga cyo ku wa 05 Gicurasi 2024 cy’uko arwaye.
Ibyo ngo abibona nko kubogama ahubwo bagashyigikira Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amagororero (RCS) rwanze kumuvuza kandi yumva arwaye.
Yongeyeho ko urukiko rudashyira imyanzuro mu ikoranabuhanga ruhuza ababuranyi ku bushake, bikanaherekezwa no kuba RCS itamwemereraga gutegurana urubanza n’abamwunganira.
Yakomeje avuga ko inteko imuburanisha yumva ikwiye guhinduka kuko itandika neza ibyavugiwe mu iburanisha ry’urubanza rwe, ko ifatanya n’ubushinjacyaha na RCS kwandika ibyo yise ibinyoma muri sisitemu.
Nyuma y’isesengura ry’Urukiko Rukuru, rwasanze ubwihane bwa Karasira nta shingiro bufite, kuko mu ngingo z’amategeko zishingirwaho nta n’imwe yishwe.
Rwagaragaje ko icyatuma ubwihane bubaho ari igihe umucamanza cyangwa undi ugize inteko y’urukiko bafitanye isano kugera ku gisanira cya kane, isano yo gushyingirwa n’abandi bose bafite inyungu mu rubanza haba mu baburana cyangwa n’abunganizi.
Urukiko rwavuze ko kuba umuburanyi atishimiye icyemezo gifashwe mu iburanisha bidahita bimuha uburenganzira bwo kwihana umucamanza, rwanzura ko ikirego cya Karasira kitakiriwe, rutegeka ko inteko yari isanzwe imuburanisha ikomeza.
Uyu muburanyi aregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside no gukurura amacakubiri.
Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa 12 na 13 Gashyantare 2025 i Nyanza, mu Majyepfo, humvwa ubwiregure bw’uruhande rw’uregwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!