Urukiko rwategetse ko imanza abo muri Bannyahe baregamo Leta zihuzwa, abaturage bataka ‘akarengane’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Gashyantare 2021 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko imanza abaturage batuye mu Kagari ka Nyarutarama ahazwi nka Bannyahe zizahuzwa zikaburanishwa ari urubanza rumwe.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Gashyantare 2021. Mu cyumba cy’iburanisha harimo abaturage barimo abategetswe kwimurwa hamwe n’imiryango yabo.

Ni iburanisha ryamaze iminota itarenze itanu kuko umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yahise avuga ko iburanisha risubitswe, rizasubukurwa ku wa 6 Gicurasi 2021, saa Mbili z’igitondo.

Ni umwanzuro utashimishije ababuranyi bahise basaba ijambo Perezida w’Iburanisha, bagaragaza ko ari akarengane.

Shikama Jean de Dieu uri mu baturage bareze yagize ati “Aka ni akarengane dukomeje gukorerwa. Ni akarengane ni ukuri. Abarega bakomeje kwiyongera, ubwo se uzajya arega wese tuzajya dutegereza ko dosiye ye ihuzwa n’abandi.’’

Umucamanza yavuze ko kuba urukiko rwahuza imanza bitavuze ko umuntu abuze ‘ubutabera’.

Yakomeje ati “Iburanisha rirasojwe. Kugira ngo bigende neza ni uko imanza zihuzwa.’’

Kuri uyu munsi hagombaga kuburana abaturage batatu, nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ko buri wese azajya aburana ukwe kuko badasangiye inyungu ku mutungo.

Icyemezo cyo kongera guhuza imanza zabo cyazamuye amarangamutima y’abaturage, bavuga ko barenganyijwe.

Mu 2018 ni bwo abaturage 500 bishyize hamwe bareze Akarere ka Gasabo basaba guhabwa ingurane y’ubutaka.

Abaturage basabye kurenganurwa

Shikama Jean de Dieu utuye muri Bannyahe yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo guhabwa umurongo agomba gukurikiza yahise atanga ikirego.

Yagize ati “Ku ikubitiro twareze turi batatu, turegera mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuko ariho Umujyi wa Kigali uherereye. Ku wa 9 Mutarama 2020, ni bwo ikirego cyageze mu rukiko. Umujyi wa Kigali wagiye usaba gusubika, wabanje gutinda kwiregura.’’

Yavuze ko mu gihe cyo kuburana mu mizi hatanzwe inzitizi zirimo gutakamba nabi, gutanga ikirego mu buryo busanzwe ndetse na zo arazitsinda.

Ati “Watanze inzitizi zigeze kuri eshanu, zose narazisenye. Umucamanza yanzuye ko izo nzitizi nta shingiro zifite.

Urubanza mu mizi rwashyizwe kuri 14 Mutarama 2021, ngo hageze Perezida w’Urukiko amubwira ko rwimuriwe ku wa 25 Gashyantare 2021 ariko ngo ntiyamuhaye impamvu.

Yakomeje ati “Uyu munsi ndahageze ngo imanza zahujwe. Ndabibonamo imikoranire hagati y’Umujyi wa Kigali n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Nabajije perezida w’iburanisha ko umucamanza wo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yavuze ko imanza zitandukanywa, ese urukiko ruravuguruza urundi? Niba hajemo kuvuguruzanya kw’inkiko se, ibi ntibigaragaza imikoranire mibi?’’

Shikama yavuze ko ataregera amafaranga ahubwo ashaka uburenganzira ku mutungo we.

Ati “Ndaregera guhabwa 5% y’ayo bari babaze kuko itegeko rirayateganya, nkaregera guhabwa indishyi zo gushorwa mu rubanza n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.’’

Yavuze ko umutungo we ubu awushakamo miliyoni 150 Frw mu gihe yari yarabariwe miliyoni 54 Frw mu 2018.

Ati “Ubundi buryo buzakoreshwa mu kunyimura, ni igitugu, ni akarengane, ni agahato. Iby’ingurane nta gaciro bigifite kereka twongeye tugatangira ibindi biganiro bishya.’’

Urukiko rwategetse ko urubanza abo muri Bannyahe baregamo Leta ruhuzwa, abaturage bataka ‘akarengane’

-  Umujyi wa Kigali wongeye gusaba ko urubanza rusubikwa

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi Umujyi wa Kigali wasabye urukiko gusubika urubanza, rukimurirwa ku yindi tariki kuko umwavoka wawo [Me Safari Vianney] ari mu kato kuko muri cabinet ye habonetsemo ufite ubwandu bwa COVID-19.

Me Innocent Ndihokubwayo wunganira Sahinkuye Emmanuel yavuze ko iyo baruwa yagombaga guherekezwa n’icyemezo cyerekana ko uwo mwavoka arwaye koko.

Yanagaragaje ko atishimiye icyemezo cy’urukiko cyo guhuza imanza zindi zirimo n’urw’uwitwa David rwatangiye kuburanishwa kera.

Ati “Ntabwo tubona inyungu z’ubutabera mu guhuza urubanza rwari kuba rwarasomwe n’izindi ziri kuburanishwa.’’

“Mu rwego rw’amategeko, icyemezo kimwe cyafashwe iyo kitajyanye n’ubushishozi buhanitse, bigira ingaruka ku manza z’ahazaza. Nanjye ubu ubutaha nshobora kuzasaba ko urubanza rwagombaga kuburanishwa rwahuza n’izindi ku bw’inyungu zanjye, z’umukiliya wanjye. Nko mu manza z’ubucuruzi, igihe ari amafaranga, niba mbona aho kugira ngo umukiliya wanjye azacibwe miliyoni 300 Frw uyu munsi, nshobora gukora ku buryo nasubiza inyuma isomwa ngo azibone cyangwa azitange, rugahuzwa n’izindi ya mafaranga agacuruzwa agatunga umuryango.’’

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Syaka Anastase, ubwo yasuraga abatuye muri Bannyahe ku wa 25 Ugushyingo 2020, yavuze ko ibibazo byavutse ari ingaruka zo kubaka mu kajagari.

Yavuze ko nubwo basanze abaturage bakoze amakosa, leta yashatse uko haboneka igisubizo kirambye.

Ati “Tugende tubwizanya ukuri, abantu baratuye, ni Abanyarwanda dukunda, tugahumiriza, akazu turakabona nubwo tutazi uko kaje, kakaba kari mu kajagari, wenda mu bantu 10 harimo batatu bafite ibyangombwa, ariko abandi barindwi ntabyo. Reka turebe nk’Abanyarwanda, dukemure ikibazo cy’igihugu muri rusange, uwo niwo murongo, nicyo cyerekezo twagiyemo.”

Yashimangiye ko igisubizo kirambye atari ikirimo isukari kuri bamwe, ari nayo mpamvu leta yemeye ko haboneka ingurane y’inzu kuri bose, mu gihe abari bakwiye kuzihabwa hakurikijwe amategeko bari mbarwa.

Ibyo ngo bihuzwa n’uko “Nta tegeko rivuga ngo umuntu watuye mu gishanga kandi yacyitujemo, bazamurekeremo kandi nibajya kumuvanamo bajye bamuha ingurane”, ariko ngo harimo abemerewe gutuzwa nubwo bigometse ku mategeko.

Imiryango imwe yari ituye muri Bannyahe yamaze kwimurirwa mu Busanza ahari umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho.

Abaturage bitabiriye iburanisha ubwo basohokaga mu cyumba cy'iburanisha cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo
Shikama Jean de Dieu uri mu baturage bareze Umujyi wa Kigali yavuze ko kuba urubanza ruri gutinzwa ari akarengane bari gukorerwa
Me Innocent Ndihokubwayo yatangaje ko atishimiye icyemezo cy'urukiko cyo guhuza imanza zirimo n'urwari rugeze igihe cyo gutangazwaho umwanzuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .