Urukiko rwategetse ko Rusesabagina yongererwa indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo kongera igihe cy’iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba.

Umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatanu; uregwa ntiyari mu cyumba cy’iburanisha kuko yari muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe Ubushinjacyaha bwari ku ikoranabuhanga rya Skype.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha bihanirwa igihano kirenze imyaka ibiri kandi ibimenyetso bigikusanywa bityo bukeneye igihe gihagije cyo kumwigaho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko hari abatangabuhamya bacyegeranywa barimo aba Nyabimata muri Nyaruguru na Gisagara batarabazwa hategerejwe ko bavugishwa.

Abunganizi ba Rusesabagina bari bavuze ko umukiliya wabo afunzwe binyuranye n’amategeko kuko igihe kigenwa ikirego cyagombaga gutangirwaho cyarenzeho iminota irindwi, basaba urukiko ko rutegeka ko afungurwa ako kanya.

Me Rugaza David yavuze ko ufashe igihe Rusesabagina yafungiwe, urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwasomwe saa Munani. Yavuze ko ufashe iminsi 30, ugakuba n’amasaha 24 y’umunsi, uwo yunganira yari akwiriye gufungwa amasaha 720.

Yavuze ko amategeko ateganya ko gusaba kongera igihe cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kibarwa mbere y’uko iminsi 30 irangira.

Gusa ngo igitangaje ni uko Ubushinjacyaha bwatanze ikirego tariki ya 16 Ukwakira 2020 saa Munani n’iminota irindwi. Ngo iminsi 30 yarangiye saa Munani zuzuye, bityo ko iminsi iteganywa n’amategeko yari yarenzeho iminota irindwi bikagera ku munsi wa 31. Yavuze ko ashingiye kuri iyo mpamvu, uwo yunganira akwiye guhita afungurwa kuko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuri iyi ngingo, Urukiko rwanzuye ko Paul Rusesabagina afunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko Ubushinjacyaha bwubahirije ibijyanye n’igihe cyemewe n’amategeko cyo gutanga ikirego.

Indi ngingo abavoka ba Rusesabagina bashingiraho basaba ko arekurwa ni uko ngo arwaye akeneye kwitabwaho byihariye ndetse akaba ari inyangamugayo.

Umucamanza Mukarugira Théodosie yavuze ko umuburanyi afite uburenganzira bwo kuvurwa kandi na Rusesabagina abwemerewe.

Urukiko kandi rwanagaragaje ko ku kijyanye n’ubwenegihugu bwa Rusesabagina wavugaga ko ari Umubiligi, budashobora guhinduka kuko na Me Rugaza ubwo yakoraga imyanzuro mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yemeye ko uwo yunganira ari Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Mukarugira yavuze ko Ubushinjacyaha bwemerewe gukora iperereza ry’inyongera mu gihe bwabonye ibimenyetso bya mbere bidahagije.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bukwiye kumenya ko bukeneye igihe cyo gukora irindi perereza ryisumbuyeho kandi itegeko ko ribyemera.

Yakomeje ati "Hari impamvu ifatika ituma uregwa [Rusesabagina] yongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo.’’

Ku wa 2 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwashimangiye umwanzuro wafashwe n’urw’Ibanze rwa Kicukiro, rwemeza ko Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba afungwa by’agateganyo kuko arekuwe ashobora gutoroka akajya aho yita iwabo mu Bubiligi kuko n’ubusanzwe avuga ko atari Umunyarwanda.

-  Ibyaha 13 Rusesabagina akurikiranyweho

- Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
- Gutera inkunga iterabwoba
- Iterabwoba ku nyungu za politiki
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare

Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba. Yasomewe umwanzuro ari muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere
Umucamanza Mukarugira Théodosie asoma imyanzuro y'urukiko
Urubanza rwasomwe ababurana nta n'umwe uri mu cyumba cy'iburanisha kuko hifashishijwe ikoranabuhanga

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .