Urukiko rwategetse ko Niyonsenga wakoraga video zo kuri YouTube afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2020 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, rwategetse ko Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma ufite Ishema TV ikorera kuri YouTube, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho byo kwiyitirira umwirondoro, impapuro mpimbano ndetse no kwigomeka ku byemezo byafashwe n’abayobozi.

Niyonsenga yatawe muri yombi kuwa 15 Mata 2020, kubera kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Umushoferi we yafatanywe ikarita imuranga nk’umunyamakuru yahawe na Niyonsenga Dieudonné kugira ngo izajye imutambutsa mu nzira nk’umunyamakuru kandi atari we.

Kuwa Kane ubwo abacamanza basomaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bavuze ko ‘ubushinjacyaha bwerekanye neza ko ibyaha Niyonsenga akurikiranyweho bikomeye bityo agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo’.

Niyonsenga ntiyigeze agaragara mu rukiko ndetse nta n’umunyamategeko yari afite. Aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa yafungwa imyaka 10. Umushoferi we na we ashinjwa gukoresha inyandiko zitari zo.

Undi witwa Nsengimana Theoneste ufite urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Umubavu TV, urukiko rwategetse ko ari umwere ahita arekurwa.

Nsengimana yari akurikiranyweho icyaha cy’uburiganya nyuma y’uko yahuje abaturage abizeza kubaha buri muntu amafaranga ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.

Abacamanza bavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bidahagije ku buryo yakomeza gukurikiranwa afunzwe. Ubushinjacyaha bwahawe iminsi itanu yo kujurira iki cyemezo.

Urukiko rwategetse ko Niyonsenga akomeza gufungwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .