Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano.
Akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano zirimo imyamyabumenyi ebyiri; iyo muri Uganda na Philippines, mu gihe yiyamamarizaga kuyobora ADEPR.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo umucamanza yafashe icyemezo cyo gutegeka ko Karangwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Karangwa ntiyagaragaye mu rukiko ariko abo mu muryango we n’inshuti bitabiriye isomwa ry’icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mu kuburana Karangwa yahakanye ko yakoresheje imyamyabumenyi yo muri Philippines, bituma ubushinjacyaha butanga ibimenyetso ko yayikoresheje yiyamamariza kuyobora ADEPR kandi hari n’amajwi y’icyo gihe yiyamamaza.
Karangwa yasabye ko arekurwa kuko ari inyangamugayo ndetse arwaye diabète, ariko umucamanza avuga ko afungwa iminsi 30 hagakomeza gukorwa iperereza no kugira ngo adacika ubutabera.
Indi nkuru wasoma: Ibivugwa ku nyandiko mpimbano zishinjwa umuvugizi wungirije wa ADEPR

TANGA IGITEKEREZO